Umutwe wihariye wo mu ngabo za Iran witwa ‘Revolutionary Guards’ uvuga ko abasirikare bakuru barindwi biciwe mu gitero cya Israel cyabereye ku nyubako y’Ishami ry’Ambasade ya Iran mu murwa mukuru wa Syria Damascus.
Brigadiye Jenerali Mohammad Reza Zahedi, Umukomanda wo ku rwego rwo hejuru w’umutwe w’abasirikare b’indobanure wa Quds, n’umwungirije Brigadiye Jenerali Mohammad Hadi Haji-Rahimi, byatangajwe ko ari bamwe mu baguye muri iki gitero.
Leta ya Iran na leta ya Syria zamaganye icyo gitero, cyashenye inyubako yegeranye n’ambasade ya Iran mugihe Igisirikare cya Israel cyo cyavuze ko nta cyo kivuga ku makuru yo mu bitangazamakuru byo mu mahanga.
- Kwamamaza -
Minisiteri y’ingabo ya Syria yavuze ko ejo kuwa mbere indege za Israel zaboneje ku nyubako ya Konsili (Consulat), cyangwa inyubako y’ishami ry’ Ambasade, yari iri ku muhanda munini wo mu Karere ka Mezzeh mu burengerazuba bwa Damascus, zivuye mu cyerekezo cy’akarere Israel yigaruriye kazwi nka ‘Golan Heights’, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) ku isaha yo muri Syria.
Iyo minisiteri y’ingabo yongeyeho ko ubwirinzi bwo mu kirere bwa Syria bwahanuye zimwe muri misile zarashwe n’izo ndege, ariko izindi zashoboye kugera aho zoherejwe “Zisenya inyubako yose, zica ndetse zikomeretsa buri muntu wese wari imbere” mu nyubako.
Iyo Minisiteri yavuze ko ibikorwa byo gushaka imirambo birimo kuba no gutabara abakomeretse barenzweho n’ibyasenyutse, ariko ntiyavuga umubare w’abapfuye n’abakomeretse cyangwa ngo ivuge amazina yabo.
- Kwamamaza -
Amafoto na za videwo byafatiwe aho byabereye bigaragaza umwotsi uzamuka n’ivumbi ritumuka riva mu bisigazwa by’iyo nyubako yahirimye y’amagorofa menshi. Ambasade ya Iran byegeranye ntiyagaragaye ko yangiritse.
Ambasaderi wa Iran, Hossein Akbari, yavuze ko indege z’intambara za Israel zo mu bwoko bwa F-35 “n’ubugome zarashe ku gice cy’ishami ry’ambasade, hamwe n’abajyanama ba gisirikare [bo muri ambasade] ba Iran”.
Yabwiye Televiziyo ya leta ya Iran ko abantu bari hagati ya batanu na barindwi bishwe, barimo n’abadipolomate bamwe. Nyuma, umutwe wa ‘Revolutionary Guards’ wasohoye itangazo, uvuga ko barindwi mu basirikare bakuru bawo bishwe, barimo Brig Gen Mohammad Reza Zahedi na Brig Gen Mohammad Hadi Haji-Rahimi bari ba komanda n”abajyanama bo hejuru ba gisirikare”.
Ibitangazamakuru byo muri Iran byavuze ko Zahedi, wari ufite imyaka 63, yari umusirikare wo hejuru mu mutwe wa Quds, ishami rishinzwe ibikorwa byo mu mahanga mu mutwe wa ‘Revolutionary Guards’, ndetse ko yabaye komanda muri Liban no muri Syria hagati y’umwaka wa 2008 na 2016. Hagati aho, Haji-Rahimi yatangajwe ko ari we wishwe wari wungirije Zahedi.
Zahedi ni umwe mu Banya-Iran bakomeye cyane byemezwa ko bishwe na Israel muri Syria mu bikorwa bya Israel bimaze igihe kirekire byo kwica abantu runaka ibigambiriye.
Umuryango w’uburenganzira bwa muntu ukorera mu Bwongereza ukurikiranira hafi ibibera muri Syria, ushingira ku makuru uhabwa n’abantu bawo bari muri Syria, watangaje ko abantu umunani bishwe – barimo umuyobozi wo hejuru w’umutwe wa Quds, abajyanama babiri ba Iran n’abasirikare batanu bo mu mutwe wa ‘Revolutionary Guards’.
- Kwamamaza -
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Syria Faisal Mekdad yamaganye bikomeye icyo yise “igitero cya kinyamaswa kandi cy’iterabwoba”, yongeraho ko cyishe “abantu bamwe b’inzirakarengane”.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Iran Mekdad mu kiganiro yagiranye na mugenziwe kuri telefone, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran Hossein Amir-Abdollahian yavuze ko icyo gitero ari “ukurenga ku masezerano mpuzamahanga yose”, yegeka “ingaruka z’iki gikorwa ku butegetsi bw’abazayonisite [bwa Israel]”, anashimangira ko “hakenewe ko amahanga agira icyo abikoraho gikomeye”.
Rwandatribune.com