Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi kw’izina rya The Ben nyuma yogusezerana n’umukunziwe Uwicyeza Pamella mu mategeko mu mwaka ushize ,kugeza ubu hari andi makuru yatangiye gucicikana ko imihango y’ubukwe yegereje, ndetse bagahamya ko ari kuwa 23 Ukwakira 2023.
Ibi bije nyuma y’amashusho aryoheye amaso ndetse n’amagambo meshi agenda ayaherekeza ataka urukundo rwabo, ndetse yanaje guherekezwa n’inkuru zivuga ko kuwa 23 Ukwakira ibirori bizaba bishyushye, kuko ngo azajya gusaba uwo yakunze kugira ngo babane ubuziraherezo.
Urukundo rwa The Ben na Pamella rwatangiye kuvugwa muri 2019 rushimangirwa n’uko The Ben atereye Ivi umukunziwe ,amusaba ko yamubera mutima w’urugo, mugihe gito bidatinze basezerana kuba Umugabo n’Umugore imbere y’amategeko mubirori byabereye ku murenge wa kimihurura.
- Kwamamaza -
The Ben na Pamella baherutse gususurutsa abakunzi babo mu gitaramo baherutse gukorera mu Burundi bari bishimiwe cyane hamwe n’abafana babo mugitaramo uyu muhanzi yari amaze igihe ategurira abakunzibe.
UMUTESI Jessica