Jean Marc Kabund wahoze ari Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 7 mu buroko , ibintu byabaye uregwa atari m’urukiko.
Uyu Jean Marc Kabund ashinjwa ibyaha bigera kuri 12 birimo gusuzugura inzego z’igihugu, inteko ishinga amategeko, gutuka perezida n’ibindi.
Jean Marc Kabund yabanje gufungirwa m’urugo iwe hanyuma aza kwimurirwa muri Gereza nkururu ya Makala aho yari amaze umwaka urenga.
- Kwamamaza -
Uyu mugabo ubwo yagezwaga imbere y’urukiko bwa mbere yari yasabiwe gufungwa imyaka 3 ariko nyuma Dosiye ye yaje gukura none birangiye ibaye imyaka 7 yose.
Iyi dosiye ya Kabund yamaze gukurura impaka nyinshi, dore ko ubwo yakatirwaga gufungwa imyaka 3 ubwunganizi bwe` bwakomeje gushimangira ko ibimenyetso bikenewe kugira ngo ahamwe n’icyaha nta bihari. Umwunganizi we rero, yari afite icyizere ko azagirwa umwere.
Ibyo birego bituruka ku magambo yavuzwe mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu mwaka ushize wa 2022. Ishyaka rye, Alliance pour le changement rivuga ko Kabund ari ingwate y’ubutegetsi buriho, rigaragaza icyemezo cyari cyafashwe mbere cyo gufungirwa iwe mu rugo ariko ubushinjacyaha bukaza kubirenga ho bukamwohereza muri gereza.
- Kwamamaza -
Ni ibintu abo mu ishyaka rye batiyumvisha neza ku buryo kugeza ubwo yakatirwaga kuri uyu wa 13 Nzeri bari bataremera ko umuyobozi wabo hari ikosa yakoze