Bamwe mu batuye mu kagari ka Karengera mu murenge wa Musambira ,mu karere ka Kamonyi bavuga ko bahangayikishijwe no kutagira amazi meza kuko bisaba kuvoma ibirohwa mu mibande .
Iyo bakeneye ameza bayagura amafaranga 120 ku ijerekani kuko abayagurisha bishyura amafaranga 20 ku ijerekani bakongeraho no kuyikorera.
Mu mudugudu wa Rubanga mu Akagali ka Karengera ni hamwe mu hatuye abaturage badafite amazi meza kuko n’iriba bari bashoboye kwikorera mu mudugudu wabo ryapfuye ubu bakaba bavunwa no kubona amazi meza.
Gasamagera Cyprien w’imyaka 75 utuye muri uyu mudugudu wa avuga ko abaturage bahatuye bagerageje kwishyira hamwe bagakora imiganda ,abandi batanga amafaranga ngo bacyemure ikibazo cy’amazi ariko ngo ntiryamaze kabiri kuko ryahise ryangirika ubu bakaba babona amazi ari uko bayaguze kandi batuye mu gace karimo isoko mu gishanga.
Agira ati «twatunze imicanga ,dutunda amabuye imiganda irakorwa ngo twiyubakire iriba mu kabande kuko hari amasoko arimo amazi ,ryaruzuye turavoma igihe gito ariko rihita ryangirika birashoboka ko ahari ryubatswe nabi kuko amazi yarayobye anyura mu butaka aho guca mu mpombo ,ubu ni ukuyadaha twacyenera ameza tukajya kuyagura».
Ni ikibazo ahuriyeho na Murekatete Claudine nawe utuye muri aka gace uvuga ko Musambira nta kindi kibazo cy’ingutu bafite nk’icy’amazi.
Agira ati « dufite amavomo rusange abiri ku muhanda tuvomaho ijerekani ku muntu ufite imbaraga zo kuyitwarira ni amafaranga 20 ,utabishoboye atuma igare riguca 100 kukuzanira ijerekani imwe ,ariko kandi dufite n’abaturage babiri bayizaniye mu ngo zabo ubwo ababegereye bahitamo kuba ariho bajya kuyavoma bagatanga 30 ,ahogukora urugendo bajya kuri ya mavomo y’akarere».
Uyu mubyeyi avuga ko bifuza ko bakubakirwa amaliba asanzwe aba mu tubande nko mu bindi byaro abegereye utubande akaba ari ho bavoma wenda abatuye kure akaba ari bo bajya kuvoma ayo mavomo rusange kuko yegereye umuhanda wa kaburimbo.
Agira ati « buriya gutuma amazi umwana mu kabande nibyo bifite umutekano n’ubundi usanga tuboherezayo kujya kudaha ayo mabi ,tukayaha amatungo naho twebwe abakuru ugategereza igihe ubonera umwanya ukajya kuyizanira aho tuyagura kuko bisaba kwambuka umuhanda nikuri kaburimbo .»
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musambira Mupenzi Mbonigaba Providence avuga ko muri uyu murenge bahuye n’ibiza bikangiza imiyoboro y’amazi bigatuma amazi aba ikibazo gikomeye muri uyu murenge ,icyakora ngo kiri mu nzira zo gucyemuka burundu.
Agira ati « muri rusange umurenge wa Musambira ukeneye amazi kandi n’ubuyobozi bw’akarere burabizi bwatwijeje ko hari umuyoboro uzasanwa muri uyu mwaka uzava I Muhanga ,abaturage bakwihangana mu gihe tugitegereje igisubizo kirambye bakaba bakoresha ayo ngayo bubakiwe n’akarere,uretse n’ayubatswe n’umuganda hari n’ayubatswe n’abafatanyabikorwa nayo yasibanganye kubera Ibiza »
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuwa 13 kamena uyu mwaka umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri aka karere Tuyizere Thadée yavuze ko muri aka karere bujuje umuyoboro w’amazi wa Ntwali uzatanga amazi mu mirenge itatu y’aka karere , harimo n’uwa Musambira .
Icyakora ngo nubwo uyu muyoboro utari watangira kugeza amazi muri uyu murenge ngo ntabwo uzanyuzwa muri aka kagari ka Karengera katarimo amazi kandi ariko kagaragaramo isanteri ikomeye ya Musambira ,ngo kuko aba bazabona amazi umuyoboro wa Munyinya muri Muhanga umaze gusanwa .
Aba baturage kandi bavuga ko nubwo bafite aya mavomo abiri rusange yubatswe n’akarere hari ubwo usanga amazi yagiye bakabura aho bavoma cyangwa n’abashinzwe kuyavomesha ngo igihe bigiriye mu zindi gahunda zabo bakabura aho bakura amazi meza.
Uwambayinema Marie Jeanne ̸ Rwandatribune.com