Marcel Muhima bakunze kwita Musilikare Rasta Fara ari mu maboko ya Polisi ya Natete aho azira ubwambuzi bw’amafaranga yananiwe kwishyura muri Banki Lambert
Ikinyamakuru gikorera muri Uganda cojeskinordkivu.org cyahamije aya makuru kivuga ko Muhima wari impunzi ya Politiki muri Uganda kuva muri 2008 yatawe muri yombi mna Polisi ya Uganda kuri Sitasiyo ya Natete,iki kinyamakuru kivuga ko uyu mugabo yari yarahamagawe kenshi asabwa kwishyura amafaranga arenga miliyon 10 z’amashiilingi ya Uganda akavunira ibiti mu matwi.
Isoko ya Rwandatribune iri mu mujyi wa Kampala ivuga ko bamwe mu barwanya Leta y’uRwanda batangiye gukusanya ayo mafaranga Muhima arimo kugirango bamufashe kwishyura iryo deni.
Mukankiko Sylivie ubwo yavugiraga ku mbuga nkoranyamabaga yavugaga ko ifungwa rya Muhima harimo agakino yibazaga ukuntu uyu mugabo afunzwe akaba akiri gukoreshya telephone kandi agakomeza gukwirakwiza intabaza mu matsinda yaza Wathsapp.
Mukankiko avuga ko uyu Muhima uretse kuvuga ko ari impirimbanyi ya politiki atari inyangamugayo,ko abanyarwanda baba muri Opozisiyo bagombye kumureka agahanirwa icyaha yakoze.
Marcel Muhima Rasta Fara yahoze mu mutwe wa FDLR ndetse akaba yarabaye n’umusilikare muri FAR mbere ya 2008 akaba yari mu mashyamba ya Congo,aho yananiwe iby’ishyamba agakomereza ubuzima busanzwe muri Uganda akaba yara ashinzwe ibikorwa byo gukusanya amafaranga yo gufasha umutwe wa FDLR mu nkambi z’abanyarwanda ziri muri Uganda,izi nshingano akaba yarazihawe na Gen.Bgd Kimenyi Nyembo.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune