Mu mahangaNyamukuruUmutekano

Kasaï :Umuyobozi w’inyeshyamba  Dewayo arashinjwa guca imitwe abapolisi 39

Umuyobozi w’inyeshyamba  muri Kasaï , Mubiayi Dewayo  ashinjwa n’ubushinjacyaha bwa gisirikari  kuba nyirabayazana w’ibyaha by’ubugome byakozwe mu gihe cy’imvururu  zabereye muri Kasaï.

Mubiayi Dewayo yafashwe ku itariki ya 11 Ukuboza  , afatirwa mu gace ka Kananga. Nkuko Parike ya gisirikari ibivuga ngo  ni umwe mu bayobozi bakuru b’inyeshyamba bagize uruhare runini mu bikorwa bibi  byabereye muri Kasaï mu mwaka  wa 2016 na 2017.

Uyu Mubiayi Dewayo  aregwa kandi kuba umwe mu bayobozi b’inyeshyamba  bafashe umwanzuro wo guca imitwe abapolisi 39 n’abasirikari 2  muri Werurwe 2017 mu birometero 100 uvuye Tshikapa.

Uyu muyobozi w’inyeshyamba  aregwa na none icyaha cyo gutegeka gutwika  ibigo byinshi by’amashuri gatolika , Icumbi ry’abafungwa (Prison)  ya Parike n’icumbi (Evêché)   rya Nyiricyubahiro Musenyeri rya  Luebo.

Hejuru y’ibi , akekwaho kandi kugira uruhare mu gufata ku ngufu  mu ruhame , guca umutwe umugore w’umuyobozi(Administrateur) wa Teritwari ya  Luebo.

Izina  Mubiayi Dewayo  rinavugwa n’ahandi: guca umutwe umushefu  w’akagari (Village) n’abahungu be 2 mu gace ka  Kazumba mu kwezi kwa Kamena 2017. Muri iyo dosiye  , abantu 2 bakatiwe n’urukiko rwa gisirikari igifungo cy’imyaka 7 mu gihe we atari yakaburanishijwe kubera yari  mu buhungiro.

Mu kwezi kwa Kamena  2018, nibwo itsinda rya Parike ya gisirikari ryagiye muri  Luebo gukora iperereza habazwa abantu benshi batandukanye.

Amakuru yizewe atangwa n’urwego rw’ubutabera  avuga ko , mu rwego rw’iperereza ryimbitse , ngo hari abandi bantu  bagomba kubazwa vuba aha.

IRASUBIZA Janvier.

 

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close