Abahoze basengera mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi 31, bakaza kuryiyomoraho bagashinga iryabo, mu karere ka Kayonza batawe muri yombi, ba bashinja kwanga gukurikiza gahunda za Leta no kugenda bakwiza ibihuha ko isi igiye kurangira.
Ibi byabaye ku wa 30 Nyakanga 2023, mu mudugudu wa Nyamata, AKagari ka Byimana U murenge wa Ndego.
Abafashwe baturuka mu mirenge itandukanye ariyo Ndego, Kabare, Rwinkwavu na Mwiri yo mu karere ka Kayonza hakiyongeraho abo mu Murenge wa Mpanga muri Kirehe.
Abatawe muri yombi, ntibemera gahunda yo kwikingiza Covid-19, gutanga Mituweli, kujyana abana mu ishuri no gukingiza abana n’izindi gahunda nyinshi za Leta ngo babifata nk’umusoro wihishe Leta ica abaturage.
Bose bafatiwe mu isantere bafite indangururamajwi bagenda bavuga ko Isi igiye kurangira ngo bakaba bagendaga basanga Yesu nubwo batasobanuraga neza aho bazahurira.
Bizimngu claude Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, yavuze ko aba baturage batawe muri yombi ndetse bagahita banashyikirizwa RIB na Polisi kugira ngo baganirizwe.
Yakomeje agira ati ‘’ Ni ba bandi bitandukanyije n’Abadivantisite, bagendaga bavuga ngo isi igiye kurangira . Bazengurukaga imidugudu yose, ikindi bavugaga ko bagiye gusanganira Yesu. Ibindi bintu biranga abo bantu ni ba bandi banze kwikingiza Covid-19, banga gutanga mituweli ndetse n’abana babo bato ntibabajyana mu ishuri bahora mu masengesho gusa gusa.”
Umunyamabanga shingwa bikorwa bwana Bizimana yakomeje avuga ko bafashe icyemezo cyo kubashyikiriza inzego z’umutekano kugira ngo babanze baganirizwe berekwe amakosa bari gukora ndetse nibiba ngombwa banigishwe neza bave mu buyob. yasabye abaturage kandi kuba maso ku nyigisho bahabwa ku ijambo ry’Imana bakirinda ababayobya.
Ati “ Turasaba abaturage gushishoza mu nyigisho bahabwa, nibirinde ababashuka ko isi igiye kurangira kuko twese twaravutse turayisanga ntabwo tuzi igihe izarangirira, twumve neza inyigisho abiyita abakozi b’Imana baduha dushyiremo inyurabwenge dutoranyemo izatwubaka.”
Abaturage bose bari kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego mu rwego rwo kugirango baganirizwe n’ubuyobozi, hagamijwe kubahindura imyumvire y’uko gahunda za Leta atari imisoro yihishe.
Jessica Umutesi