• Languages :
  • English
  • Francais
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Saturday, March 25, 2023
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Rwanda Tribune
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
KWAMAMAZA
Ahabanza amateka & umuco

Kigali : Abasangwabutaka bo mubihugu 20 bateraniye mu nama igamije kurengera ibidukikije

Na admin
July 14, 2022
Muri amateka & umuco, Nyamukuru, Politike
0
Kigali  : Abasangwabutaka bo mubihugu 20 bateraniye mu nama igamije kurengera ibidukikije
180
Yasangijwe
2.3k
Yasuwe
Share on FacebookShare on Twitter

Murwego rwo kurengera ibidukikije k’umugabane w’Afurika , uyu munsi kuwa 14 Nyakanga I Kigali mu Rwanda hateraniye inama mpuzamahanga yahuje abasangwabuta bakomoka mu bihugu 20 by’Afurika , aba mu Rwanda kenshi babita, abasigajwe inyuma n’amateka cyangwa se Abatwa.

Iyi nama yibanze kuri aya matsinda kuko ariyo kenshi usanga akora ibikorwa bibangamira urusobe rw’ibinyabuzima, cyane cyane ibimera ndetse n’ubutaka  ndetse n’amashyamba muri rusange.

Abasangwabutaka bo mu Rwanda bo  biyita ”Abatwa ” , murin iyi nama bo batangaje ko  kuba ubu badahabwa uburenganzira ku butaka bwo mu mashyamba ari kimwe mu bibadindiza, bavuga ko politiki yo kurengera ibidukikije ari kimwe mu bibabuza uburenganzira, igashyira mu kaga ubuzima bwabo.

Ibi babitangaje ubwo kuri uyu wa Kane tarikia ya 14 Nyakanga 2022, i Kigali haberaga inama mpuzamahanga ihurije hamwe ibihugu byo muri Afurika birenga 20, yiga uburyo abasigajwe inyuma n’amateka ndetse n’abaturage muri rusange barengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Umuyobozi w’Umuryango uharanira iterambere ry’Abatwa n’abatishoboye Hopefor Communty Development Organisation, Niyomugabo Ildephonse, yavuze ko “Abatwa bo mu Rwanda” nta burenganzira ku butaka bwo mu mashyamba bahabwa ndetse ko bagihura n’imbogamizi nyinshi zijyanye na politiki zirengera ibidukikije.

Uyu muyobozi yavuze ko Leta yagakwiye kubatega amatwi bagahabwa uburenganzira kimwe n’abandi kandi bagafashwa kujyana n’iterambere ryabo ariko umuco wabo gakondo udahutajwe.

Yagize ati ”Ukurikije ibihugu bitandukanye, usibye twebwe n’u Burundi, abandi  bose baracyafite uburenganzira ku butaka bwabo bwo mu mashyamba, baracyanabubamo. Iyo urebye na ba Masayi, iyo ugiye muri Cameroun hari abasangwabutaka bakiba mu byanya byabo ndetse n’ubworozi, ndetse n’ibihugu byinshi bidukikije. Ntabwo tuvuga ngo dusubireyo, kurengera ibidukikije ni byiza.

Ariko nk’abantu twabagaho kubera ibyo bidukikije, ariyo gakondo yacu twatakaje ubuzima, twatakaje ibidutunze, twatakaje imibereho. Icyo dusaba Leta zacu ndetse n’izindi muri Afurika ni uko abantu bamaze gutakaza ibyari bidutunze, haba ubundi buryo kugira ngo natwe tubeho.”

Uyu muyobozi yavuze ko gahunda yo kubungabunga ibidukikije ari nziza ariko yababereye umusaraba n’ibyago kuko yatumye abatwa batakaza ibibatunga.

Yagize ati “Kurengera ibidukikije ni byiza ariko kwibagirwa ababibagamo na cyo ni ikindi. Twebwe byabaye ibyago ndetse biba n’umusaraba wo gutakaza ibidutunga.”

Uyu muyobozi yavuze ko  abatwa bagihezwa mu muryango, avuga ko bagakwiye kwigishwa ndetse bagafashwa kwinjizwa mu iterambere bagenda begerezwa.

Ikindi avuga ko  bagakwiye guhabwa ubutaka kandi bagahabwa umwihariko ku mibereho yabo.

Yagize ati “Mu bigega bya Leta, hakagize ibyo tugenerwa, tugahabwa n’amasambu, bwa buryo twabagaho, nk’ubu ndavuga mu rwego rw’ubuzima, ni gake cyane kuzabona abajya kwivuza muri ya mavuriro yateye imbere, kubera ko turacyakoresha uburyo gakondo.”

Yakomeje ati “Baramutse baduhaye uburenganzira ku butaka busimbura bwa bundi, dushobora no kwinjira mu mashyamba tugakurayo imiti isimbura ya yindi tuzi, tukaza tugahinga, dushobora gukora ubworozi bw’inzuki, ubu nta kintu dufite, ntabwo twiriza dufite ikibazo.”

Bambanze Vitari ni umutwa wo mu Burundi akaba ari mu ishyirahamwe ry’abatwa bo muri Afurika yo hagati mu gukoresha neza no kurengera ibidukikije.

Uyu yavuze ko Abatwa bafitanye isano cyane n’amashyamba bityo Leta z’ibihugu zagakwiye kubatega amatwi kugira ngo bayabyaze umusaruro.

Yagize ati “Amashyamba na twe, navuga ko dusangiye ubuzima kuko kuva kera, tukiyarimo, tukiyakoresha hataraza amabwiriza yo kuyarinda, wasangaga tuyajyamo ngo  dukuremo ibidutunga umunsi ku wundi ariko twebwe tukareba niba tutakwangiza bya bindi twari tuhasanze.”

Yakomeje ati “Nimba hariho amategeko yo kurengera ibidukikije, hariho Leta zafashe izo ngamba, zabanza kwicara zikicarana n’abaduhagarariye, zikareba niba twebwe tutagishoboye kujya muri ayo mashyamba ni gute twafashwa mu bijyanye no kuyarinda. Hari ubumenyi abandi bafite twe tudafite mu bijyanye no kuyarinda.”

Uyu yasabye Leta ko yabaha umwanya n’uburenganzira bwabo kandi imyumvire abantu bafite ku basigajwe inyuma n’amateka igahinduka.

Kugeza ubu  bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka “Abatwa bo mu Rwanda” bavuga ko Leta  itarumva kandi ngo ikemure ibibazo bagenda bahura na byo.

Abatwa mu Rwanda no mu Burundi bakoraga umwuga wo guhiga no kubumba ,ariko mu rwego rwo kurengera ibidukikije guhiga ni byemewe ndetse n’ababumbyi bibasaba kubanza kwibumbira hamwe, mumashyirahamwe.

 Umuhoza Yves

Ibijyanye Nayo Inkuru

Intara ya Kivu y’amajyaruguru yongeye gufunga amayira yerekeza mu mujyi wa Goma
Mu mahanga

FARDC yihakanye ibyaha by’intambara ishinjwa n’inyeshyamba za M23

March 25, 2023
Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina
Nyamukuru

Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

March 25, 2023
Ni ibiki u Bubiligi bwahaye u Rwanda byifashishwa mu gushinja Rusesabagina?
Nyamukuru

Bidasubirwaho Rusesabagina ntakiri imfungwa, menya uko yasohotse muri Gereza n’aho yahise ajya

March 25, 2023
Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka
Nyamukuru

Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

March 25, 2023
Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda
Nyamukuru

Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

March 25, 2023
Si Rusesabagina na Sankara bafungurwa gusa, bararekuranwa n’abandi 18
Nyamukuru

Si Rusesabagina na Sankara bafungurwa gusa, bararekuranwa n’abandi 18

March 24, 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Izijyezweho
  • Ibitekerezo
  • Iziheruka
Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

October 23, 2020
DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

November 3, 2022
ADEPR:Abashumba ba za Paruwase 435,Abacungamutungo 435 n’abavugabutumwa 3600 basezerewe

ADEPR:Abashumba ba za Paruwase 435,Abacungamutungo 435 n’abavugabutumwa 3600 basezerewe

April 5, 2021
Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

March 21, 2022
DRC yatangaje ko yiyemeje kugaba igitero ku Rwanda _ Patrick Muyaya

DRC yatangaje ko yiyemeje kugaba igitero ku Rwanda _ Patrick Muyaya

24
DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

20
Breaking News: Umutwe wa M23 wateye utwatsi ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC  i Luanda

Breaking News: Umutwe wa M23 wateye utwatsi ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC i Luanda

15
Perezida Tshisekedi murugamba rwo gushakisha Jenerali Omega ngo abatabare

Perezida Tshisekedi murugamba rwo gushakisha Jenerali Omega ngo abatabare

15
Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

March 25, 2023
Ni ibiki u Bubiligi bwahaye u Rwanda byifashishwa mu gushinja Rusesabagina?

Bidasubirwaho Rusesabagina ntakiri imfungwa, menya uko yasohotse muri Gereza n’aho yahise ajya

March 25, 2023
Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

March 25, 2023
Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

March 25, 2023
KWAMAMAZA
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Call us: 0783 646 291

© 2023 Rwanda Tribune - Web development by Codity.

Ntabyabonetse
Reba Byose
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV

© 2023 Rwanda Tribune - Web development by Codity.