Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwatangiye kwimura abaturage batuye mu Midugudu ya Kangondo ya mbere n’iya kabiri, mu Kagari ka Nyarutarama, ahazwi nka Bannyahe, nyuma y’aho aka gace kagaragajwe nk’agashobora kwibasirwa n’ibiza, mu gihe hitezwe imvura nyinshi nkuko byatangajwe n’Ikigo cyIgihugu cy’Iteganyagihe (Meteo-Rwanda).
Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Werurwe 2020, aho abaturage basanzwe bafite inzu zabo n’abakodesha mu gice cyegereye igishanga cyane, bahawe amafaranga azabafasha gukodesha aho baba bikinze mbere yo guhabwa inzu basezeranyijwe ziri kubakwa i Busanza.
Abaturage basanzwe bafite inzu zabo bwite bahawe ibihumbi 90 Frw naho abari basanzwe bakodesha bahabwa ibihumbi 30 Frw, bazifashisha mu gihe cy’amezi atatu.
Biteganyijwe ko nta gihindutse inzu ziri kubakirwa abatuye mu midugudu ya Kangondo ya mbere n’iya kabiri zizuzura mu mezi atarenze atatu ari imbere.
N’ubwo hari abaturage bagaragaje kutishimira icyemezo cy’ubuyobozi cyo kubimura muri aka gace, bagasaba amafaranga y’ingurane bari barabariwe n’abagenagaciro aho gutegereza kwimurirwa mu nzu z’i Busanza, ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwavuze ko igikorwa buri kubakorera kigamije ubutabazi, hirindwa ingaruka zishobora gukomoka ku biza.
Manirakiza Jean Pierre, umwe mu bahawe amafaranga yo kwifashisha mu kwimuka aho yari atuye, yavuze ko yishimiye ubutabazi yahawe kuko yari yaramaze kubona ko amazi yatangiye kumusanga mu nzu yari atuyemo imyaka isaga icumi.
Ati “Njye ndabona ari igikorwa cy’ubutabazi bw’ibanze kandi bukomeye ubuyobozi budukoreye, amazi yari yaratangiye kudusenyera ku buryo no kubona aho umuntu ajya bitari byoroshye.”
Yavuze ko impamvu yateye bamwe mu baturage kutishimira uburyo bari gutabarwa, ari uko babanje kwizezwa guhabwa ingurane y’amafaranga none ubu bakaba bari gusabwa kwimuka mbere yo kuyihabwa.
Uwera Nadine utuye muri Kangondo ya Kabiri na we ari mu bahawe amafaranga yo kwifashisha yimuka aho yari atuye.
Yabwiye IGIHE ko aho yasabwe kwimuka hari harasenyutse n’ubwo yakomeje kugorwa no kubona ubushobozi, bigatuma atimuka hakiri kare.
Ati “Ndashishikariza abagituye hano mu gishanga gushaka uko bimuka hakiri kare kuko amakuru y’imvura twumvise aramutse abaye impamo byabateza impanuka zikomeye. Ubu imvura iyo iguye amazi adusanga mu nzu.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yavuze ko nyuma y’igenzura bakoze bafatanyije n’Umujyi wa Kigali, basanze hari inzu zagezweho n’ibiza mu Kagari ka Nyarutarama ku buryo indi mvura izagwa ishobora gusiga izisenye burundu, bityo ko bakwiye kwimura abazituyemo mu rwego rwo kubatabara.
Ati “Twabiganirije abaturage ba hano ku wa Kabiri w’iki cyumweru kuko na bo ubwabo babona ko batuye aho ibiza bishobora kubibasira. Twabasabye ko bakwiye kuza tukabaha ubufasha bwo gukodesha mu gihe bagitegereje inzu bari kubakirwa.”
Umwali Pauline yakomeje avuga ko abatuye mu Kagari ka Nyarutarama bafite amahirwe kurusha abandi kuko bo bari basanzwe barategujwe ko bagomba kwimuka kuko aho bari batuye hatajyanye n’igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali, bakaba bazatuzwa mu nzu zigomba kuba zatunganye bitarenze mu mezi atatu ari imbere.
Buri muturage wahawe amafaranga yo kumufasha gukodesha, yanasinyanye amasezerano n’Akarere ka Gasabo, aho yatanze icyemezo cye cy’ubutaka, kikazifashishwa mu kubaha inzu z’i Busanza bari kubakirwa, mu gihe akarere ko kazasigarana ikibanza kiri mu gishanga cyanditswe kuri buri muturage uzaba yamaze guhabwa inzu nshya.
Mu Kagari ka Nyarutarama harabarurwa imiryango 182 igomba kwimurwa igitaraganya mu rwego rwo kubatabara kuko inzu batuyemo zamaze kugaragaza ibimenyetso simusiga ko zishobora gusenywa n’ibiza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo kandi bwatangaje ko hari n’utundi duce turimo n’ahitwa mu Myembe, mu Murenge wa Kimihurura, Gatsata, n’ahandi bagomba kwimura abaturage bari bahatuye kuko hagaragajwe nk’ahashobora kwibasirwa n’ibiza kuruta ahandi.
Igikorwa cyo kwimura abaturage batuye mu bice bishobora kwibasirwa n’ibiza si umwihariko w’Akarere ka Gasabo gusa kuko Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza ko uteganya kwimura imiryango isaga 1100 muri iki gihe hitezwe imvura nyinshi ishobora no guteza ibiza mu bice bitandukanye.
Abaturage bazimurwa muri iyi minsi ni abatuye mu nkengero z’ibishanga, ahegereye ruhura n’imikingo.
Meteo-Rwanda yatangaje ko Umujyi wa Kigali ari wo uzagwamo imvura nyinshi kandi mu gihe kirekire ugereranyije n’ibindi bice by’igihugu.
Iyi gahunda yo kwimura abatuye ahashobora kwibasirwa n’ibiza kuruta ahandi yaje ikurikira indi yakozwe mu mpera za 2019 aho abaturage bari batuye mu bishanga bakuwemo bakimurirwa ahandi, hatazateza ikibazo ku buzima bwabo.
Kuva ikibazo cy’imvura nyinshi cyatangira kugaragara mu mpera z’umwaka ushize, mu gihugu hose hamaze kubarurwa abantu 60 bapfuye bazize ibiza, abandi 90 barakomereka, mu gihe inzu zisaga 900 yasenyutse na hegitari nyinshi z’ubutaka zigatwarwa n’isuri, hatabariwemo ibindi bikorwaremezo bitandukanye byangijwe n’amazi.
Ni inkuru ya igihe.com