Kiliziya Gatolika muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko ifite impungenge ko Amatora ateganijwe kuri uyu wa 20 Ukuboza 2023 muri iki gihugu ashobora kudaca mu mucyo, ndetse ko ashobora kubamo imvururu zishobora no gutwara ubuzima bw’abantu.
Ibi byatangarijwe mu kiganiro Karidinali Tata Fridolin Ambongo yagejeje k’urubyiruko rwa Kiliziya Gatolika muri iki gihugu, kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2023 mu murwa mukuru i kinshasa, akabwira urubyiruko ko bafite impungenge ko aya matora ashobora kudaca mu mucyo.
Kalidinari Tata Fridolin Ambongo, yakomeje agira ati “ Ntakimenyetso na kimwe dufite kigaragaza ko aya matora azagenda neza. Niba azagenda neza byaba aribyiza ariko ntakintu na kimwe kibigaragaza Ubwo rero murumva ko birimo ingaruka mbi ku gihugu cyacu. Mukwiye kuba menge.”
Ibi biganiro bikozwe mu gihe abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, mu cyumweru gishize bari basabye ko uhagarariye Komisiyo y’Amatora muri DRC Bwana Denis Kadima, ko yatabwa muri yombi, bamushinja kudakora inshingano ze neza uko bikwiriye.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com