Kuri uyu wa mbere tariki 02 Nzeri 2024, humvikanye urusaku rw’amasasu menshi muri gereza nkuru ya Makala i Kinshasa.
Abagororwa bagerageje gutoroka gereza maze Abapolisi bakoresheje imbunda kugira ngo bahoshe icyo gikorwa.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, ngo ibyabaye kwari ukugerageza gutoroka gereza nkuru ya Makala.
- Kwamamaza -
Ati: “ Abashinzwe umutekano bari mu bishobora byose ngo umutekano ugaruke.
Minisiteri w’itumanaho n’itangazamakuru abinyujije ku rukuta rwe rwa X arasaba abaturage ba Kinshasa kudahagarika umutima.
Ibi Kandi byabaye tariki 17 Gicurasi 2017, ubwo muri gereza nkuru ya Makala i Kinshasa, habaye gutoroka kw’abagororwa, Abasirikare bashinzwe iki kigo bagerageza kurasa, ariko biba ibyubusa kuko bitabujije abagororwa gufata bacon.
- Kwamamaza -
Muri icyo gihe, Minisitiri w’ubutabera, Alexis Thambwe Mwamba, yavuze kuri icyo gitero cyagabwe na “Bundu dia Congo militaamen”avuga ko cyatumye imfungwa zigera kuri mirongo itanu zitoroka gereza.
Gereza nkuru ya Makala yubakiwe imfungwa 1500 mu 1957. Ubu ifungiwemo izirenga 15000.
Icyitegetse Florentine
Rwanda tribune.com