NyamukuruUmutekano

Kivu y’amajyaruguru  Abakuwe mu byabo bagera ku 6000 bari mu gace ka Bashali Mokoto babayeho  mu buzima bubi.

Abantu bagera ku bihumbi bitandatu  bakuwe mu byabo na bakavukire babayeho muzima bubi mu duce twa  Nyabiondo-Lwibo-Lukweti na Mutongo, muri Gurupoma ya Bashali Mokoto. Ibi byose byamenyekanye kuri uyu wa gatanu , tariki ya 27 Ukuboza bicishijwe mu itangazamakuru  na Emile Muhombo , umuhuzabikorwa w’ishyirahamwe riharanira amajyambere no gushimangira ibikorwa byo kurengera ibidukikije , n’ubuhinzi (ARDA).

Nkuko uyu muhuzabikorwa Emile Muhombo abivuga ngo aba baturage bose bahangayikishijwe n’indwara zidakira harimo impiswi na  malaria.

Aragira ati « Abaturage bafite ikibazo cyo kwivuza  kuko n’ibigo nderabuzima bidafite imiti yangombwa. Ikindi  nuko abaturage ntabushobozi bafite bwo kwishyura inyemezabwishyu bahabwa».

Uretse n’imiti , uyu muhuzabikorwa wa ARDA Emile Muhombo arashimangira ko aba baturage batagira aho bakinga umusaya nyuma y’isahurwa bakorewe ndetse bakaba batagira n’ibyo  kurya n’amazi meza.

 

Aragira ati « Abaturage  ntibashobora kujya mu mirima yabo ku mpamvu  yo gutinya gushimutwa mu gihe abagore batinya gufatwa ku ngufu »

Ku bw’izo mpamvu zose , Emile Muhombo arasaba inzego z’ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’amajyaruguru n’iz’uburenganzira bwa muntu gutabara mu maguru mashya mu gusubiza mu buzima busanzwe ako gace kari mu bilometero 30.

IRASUBIZA Janvier

 

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close