Mu mahangaNyamukuruUmutekano

Kivu y’amajyaruguru: MONUSCO yongeye kwemera inkunga itera FARDC ku ntumwa za Lamuka ziri i Beni

Ubuyobozi wa MONUSCO mu mjyi wa Beni mu Ntara ya Kivu y’amajyaruguru  Omar Aboud yasobanuriye Martin  Fayulu na Adolphe Muzitu bari mu mjyi wa Beni, ibikorwa byose  byo kurwanya ADF. Nta bindi uretse gushigikira ingabo za Kongo ( FR DC) mu bijyanye n’ibikoresho , ingabo ndetse n’iperereza. 

Aragira ati « Turi  kumwe n’ingabo za Kongo dutegura ibikorwa  byo kurwanya inyeshyamba za ADF kandi tunategura  uburyo twabarwanya kugira ngo dukureho burundu ADF yigize  intakoreka mu guhungabanya umutekano w’abaturage tugamije kurengera abasivili ».

Ibi byose  yabibabwiye abagaragariza  uburyo buzakoreshwa mu kurwanya ADF  n’inkunga yagenewe ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC).

Aragira ati « Ni umwanya tubonye wo kubasobanurira  ibikorwa byacu byose turi gutegura mu kurwanya ADF , ibikorwa dutegura tunatera inkunga  ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo». 

Impande zombi  ziyemeje gukomeza kugirana ibiganiro  n’ibyiciro byose by’abaturage kugira ngo babone inkunga yabo mu rwego rwo gufatanya kurwanya inyeshyamba za ADF. Aha ni naho bahereye bavuga ko aribwo buryo bwonyine bugomba gukoreshwa kugira ngo amahoro agaruke muri Kivu y’amajyaruguru.

IRASUBIZA Janvier

 

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close