NyamukuruUbuzima

Kizito Mihigo yapfiriye muri kasho

Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Gashyantare umuhanzi Kizito Mihigo yasanzwe yapfiriye aho yari afungiwe  kuri station ya police ya Remera.

Umuvugizi wa police mu  Rwanda CP Kabera John Bosco yemeje iby’uru rupfu rwa Kizito.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa police CP Kabera J Bosco rivuga ko mu masaha ya saa kumi n’imwe z’igitondo aribwo Kizito Mihigo w’imyaka 38 yasanzwe yiyahuye agapfa.

Iri tandazo rivuga ko mu minsi ibiri ishize aherutse gusurwa na bamwe mubagize umuryango we bari kumwe n’umwunganizi we mu mategeko, police ikomeza itangaza ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane byinshi kuri uru rupfu.

Kizito Mihigo yaraherutse gufatirwa mu karere ka Nyaruguru  aho ubugenzacyaha bwari bwatangaje ko acyekwaho gushaka kwambuka umupaka mu buryo bunyuranije
n’amategeko ndetse ko yari agamije no kujya gukorana n’imitwe y’iterabwoba.

Umuhanzi Kizito Mihigo yaraherutse kurekurwa n’imbabazi za perezida wa repubulika Paul Kagame aho yari yarakatiwe igihano k’igifungo cy’imyaka icumi akekwaho ibyaha bifitanye isano no guhungabanya umutekano w’igihugu.

HABUMUGISHA Vincent

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close