NyamukuruSiporo

Kobe Bryant yaguye mu mpanuka ya Kajugujugu

Umukinnyi wamamaye cyane muri NBA, Kobe Bryant yahitanywe n’indege ya Kajugujugu yarimo ahagana saa ine z’amanywa muri USA.

Police muri Leta ya California yatangaje ko amakuru y’urupfu rwa Kobe yayamenye muri ariya masaha, ni saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha ya GMT, (saa 20h00 i Kigali).

Kobe Brya

Indege yarimo yaguye ahitwa Calabasas yarimo abantu batanu bivugwa ko yari kumwe n’umwe mu bakobwa be batatu,nta n’umwe warokotse.

Kobe Bryant yakiniye Los Angeles Lakers imyaka 20.Yapfuye afite imyaka 41 y’amavuko, akaba ari umwe mu bakinnyi b’ibigwi muri Basketball aho yahawe ibihembo bitandukanye nk’umukinnyi witwayeneza, ndetse yatwaye ibikombe 5 bya NBN.

Kobe Bryant n’umuryango we ukwezi kumwe mbere y’uko umugore we abyara

Uyu mukinnyi asize umugore n’abana bane,umuto muri bo yavutse mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize.

HABUMUGISHA Faradji

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close