Perezida Paul Kagame yitabiriye inama y’Ubumwe bwa Afurika (AU) ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma batandukanye b’abagabo irikubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu gihe impirimbanyi y’uburenganzira bw’umugore mu Rwanda ari kwamagana igitaramo cya Koffi Olomide ushinjwa guhohotera Abagore.
Ni inama yiswe Men’s Conference on Positive Masculinity, ishishikariza abagabo kugira uruhare mu guhangana n’ihohoterwa muri Afurika. Yakiriwe na Perezida Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo uyoboye AU muri uyu mwaka.
AU ivuga ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa muri Afurika riterwa n’ubusumbane bushingiye ku gitsina, ahantu hamwe na hamwe bigasa n’ibyemewe.
- Kwamamaza -
Nubwo ngo hari imbaraga nyinshi zikoreshwa mu kubirwanya, usanga ihohoterwa rikomeza kwiyongera.
Harimo irikorwa n’abo bashakanye rikorerwa ku mubiri, ku gitsina cyangwa mu bitekerezo; gukatwa bimwe mu bice by’imyanya y’ibanga ahantu hamwe na hamwe muri Afurika; gushyingira abakobwa bakiri bato; gufatwa ku ngufu, gushimutwa; gukoreshwa uburaya ku gahato n’ibindi.
AU yavuze ko muri iriya nama, “Abagabo mu nshingano zitandukanye bashishikarizwa kugira uruhare rukomeye mu gushyigikira no kurangaza imbere gahunda zigamije kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa muri Afurika.”
- Kwamamaza -
Iyi nama ibaye mu gihe bamwe mu mpirimbanyi bamaganiye kure iki gitaramo umuhanzi ufatwa nk’umwami w’injyana ya Lumba Koffi Olomide yatumiwemo giteganyijwe kubera I Kigali taliki ya 4 Ukuboza uyu mwaka kubera ibirego ari kuburana mu nkiko byo guhohotera abagore.
Mu kwezi gushize, Olomide w’imyaka 65, yasabiwe n’abamushinja gufungwa imyaka umunani mu rukiko rw’ubujurire rwa Versailles i Paris.
“Le Grand Mopao”, icyamamare muri DR Congo no muri Africa, aregwa n’abagore bane bahoze ari ababyinnyi be gufata ku ngufu, ihohotera rishingiye ku gitsina no gufatira abantu. Ibirego we yakomeje guhakana.
Juliette Karitanyi, impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore mu Rwanda, yabwiye BBC ko kuzana Koffi kuririmbira mu Rwanda “ntabwo twaba turi kubwiriza ibyo dukora”.
Nyuma y’imbongamizi zatanzwe na bamwe mu mpirimbanyi hari abandi bakoresheje imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko ibyo Koffi ashinjwa bidakwiye kumubuza gutaramira i Kigali kuko bitaramuhama burundu mu nkiko.
Abandi bakabona ko ibyo ashinjwa bidakwiye gutuma aririmbira mu gihugu “kivuga ko gishyira imbere umugore”.
- Kwamamaza -
Guhera uyu munsi tariki 25 Ugushyingo, mu burasirazuba bw’u Rwanda hatangijwe ubukangurambaga mpuzamahanga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Karitanyi nk’impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore mu Rwanda yagize ati: “Kumwemerera [Koffi Olomide] gutaramira hano, cyane cyane muri iyi minsi, ni nkaho tuba twimye agaciro aba bahohoterwa…ni nkaho tuba tuvuze duti ‘aaaaa ntitubyitayeho.'”
Gusa hari abagaragaza ko Koffi ahawe ikaze mu Rwanda bashingira ku kuba ibyo aregwa akiri kubiburanaho.
Nubwo hagaragazwa izi mbogamizi bamwe mu bayobozi bakuru harimo Ambasaderi w’u Rwanda muri DR Congo, asubiza ku mashusho Koffi yatangaje kuri Twitter yemeza igitaramo cye i Kigali, Vincent Karega, yanditse ko “ikaze n’ubwuzu bimutegereje” mu Rwanda.
Ariko Karitanyi avuga ko kwemerera Koffi gutaramira mu Rwanda akiri kuregwa biriya byaha ari “nko kwerekana ko nyine adakorwaho kuko ari igihangange…”
Ati: “Muri iyi minsi turi kurwanya ihohoterwa kwakira igitaramo cy’umuntu uri mu rukiko aregwa ibi byaha, ntabwo twaba turi kubwiriza ibyo dukora… Icyo twifuza ni uko igitaramo cyahagarikwa.”
Nubwo hari imbaraga nyinshi zikoreshwa mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa Abagore n’Abakobwa, usanga ihohoterwa rikomeza kwiyongera muri Afurika bitewe n’ubusumbane bushingiye ku gitsina, ahantu hamwe na hamwe bigasa n’ibyemewe.
Muyobozi Jérôme