• AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
18 °c
Kigali
19 ° Mon
20 ° Tue
20 ° Wed
20 ° Thu
Wednesday, August 10, 2022
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Ahabanza Mu mahanga

Komanda wungirije wa FDLR-FOCA umaze igihe arwaye amarozi ari muri Koma

Na Martin
August 4, 2022
Muri Mu mahanga, Nyamukuru
82 3
0
Komanda wungirije wa FDLR-FOCA umaze igihe arwaye amarozi ari muri Koma
61
Yasangijwe
1.2k
Yasuwe
WhastappShare on FacebookShare on Twitter

Gen.Omega yongeye kubyutsa Operasiyo yo kwikiza abo batavuga rumwe ndetse n’abasilikare bo muri FDLR bavuka mu Nduga akoresheje amarozi aho ubu Gen.Major Uzabakiriho Kolomboka umaze iminsi arwaye amarozi ubu akaba ari muri coma.

Inkuru y’ubushize ya Rwandatribune yagiraga iti “Col Vumiliya Ndahayo Jean de Dieu wari Umuyobozi ukomeye muri FDLR-FOCA yishwe n’amarozi”, nyuma y’urupfu rwa Col.Vumilia ubu utahiwe ni Gen.Major Uzabakiriho Kolomboka uri muri Koma aho amaze iminsi arwaye amarozi yahawe na majoro Buzabishaka ku mabwiriza ya Gen.Omega.

Ni amakuru isoko ya Rwandatribune iri ahitwa Tongo ikesha bamwe mu bantu ba hafi ya Gen.Omega yemeza ko uyu Mujenerali Uzabakiriho Kolomboka amaze amezi abiri arembye ndetse bikaba byari bizwi ko ari we ushubora gupfa mbere ya Nyakwigendera Col.Vumiliya.

Iyi soko y’amakuru ya Rwandatribune kandi ivuga ko umugambi wo kwikiza Gen.Kolomboka wateguwe ku bufatanye bwa Gen.Omega na Major Bizabishaka aho Gen.Omega afitiye impungenge uyu mugabo ko ari we ushubora kumusimbura muri Manda itaha cyane ko Gen.Omega abo muri FDLR batangiye kumukeka ko yaba akorana n’umwanzi.

Benshi muri FDLR kandi ntibakunda Gen.Omega kuko bagiye bamushinja ko afata ibyemezo bihubutse, kudindiza ibikorwa bya FOCA, ubuhezanguni no kuba ari umuntu ubahoza mu bikorwa by’ubuhanuzi aho bavuga ko bigamije kubarindagiza.

Ibi byose bikaba byaratumye abasirikare bikundira Gen.Major Uzabakiriho Kolomboka kuko bamufata nk’umuhutu uri modele kandi utarangwa n’amatiku bityo bakaba babona ko muri Manda itaha yo gushyiraho umugaba mukuru wa FOCA ari Gen.Kolomboka uhabwa amahirwe aho biteganywa ko we na Gen.Busogo hashobora kuvamo Umuyobozi wa FDLR-FOCA.

 

Gen.Uzabikiriho Kolomboka ni muntu ki?

Gen.Uzabikiriho Kolomboka amazina y’ukuri yitwa Uzabakiriho Cyprien avuka i Kiramuruzi mu cyahoze ari Komini Murambi muri Perefegitura ya Byumba ubu ni mu Karere ka Gatsibo, Intara y’uburasirazuba.

Amashuri abanza yayize i Muhura, naho ayisumbuye ayarangiriza muri IFAK (Institut Formation apostolique de Kimuhurura) yinjiye mu ishuri rikuru rya gisirikare mu 1988 muri E.S.M mu cyiciro cya 26 nyuma akomereza mu Bubiligi muri ELM (Ecole Loyare militaire).

Ubwo igisirikare cya FAR cyatsindwaga, Gen.Uzabakiriho Cyprien yari afite ipeti rya Liyetena, muri 2020 yagizwe Jenerali Majoro na Lt.Gen Mudacumura.

Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM

Inkuru Iheruka

DRC: Lt Gen Tshiwewe Songe Christian wazamuwe mu mapeti na Tshisekedi ni muntu ki?

Inkuru Ikurikira

Umukoloneri muri FARDC yisunze M23…Byatewe niki?

Inkuru Ikurikira
Umukoloneri muri FARDC yisunze M23…Byatewe niki?

Umukoloneri muri FARDC yisunze M23…Byatewe niki?

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Contacts

Marketing: 0788663576
Editor: 0780341467
Management: 0789605667
Emails: info@rwandatribune.com

Facebook Twitter
  • English
  • French
  • Tribune Tv
  • Amategeko agenga Ubwanditsi
  • Tuvugishe
  • Ubufasha

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

  • #4422 (no title)
  • Advertise
  • Advertisement
  • Ahabanza
  • Attribution
  • Blog
  • Cart
  • Checkout
  • Contact
  • Contact Us
  • Home 2
  • Home 3
  • Home 4
  • Home 5
  • Home Default 2
  • Home with 2 sidebar
  • Home with no sidebar
  • Home with sidebar left
  • Home with sidebar right
  • Imikino
  • LoginPress
  • My account
  • POLITIKE
  • Rwanda Tribune
  • Sample Page
  • Shop
  • Slider style 9
  • Social counter widget
  • Text Formatting and Lists
  • Tribune Tv
  • Typography
  • Urukundo
  • Video list widget
  • Weather widget
  • yyy

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms bellow to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In