Koperative Zirumuze ikorera mu turere tubiri aritwo Nyarugenge na Musanze irasaba Leta y’u Rwanda uruganga rutunganya imiti gakondo, uruganda basaba ruzaba rushobora gutunganya neza ibikomoka ku bimera bifasha ubuzima bw’abantu kandi ngo birwanya indwara nyinshi zigoye ubuzima bw’abantu.
Bwana Nyakarundi Samuel,Umuyobozi wa Koperative Zirumuze,umushakashatsi akaba n’impuguke Kubimera bifasha ubuzima bw’abantu, avuga ko babonye uruganda mu Rwanda rutunganya imiti gakondo byatuma ubu buvuzi bwashimangira gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda, ikunganirana n’imiti ya kizungu munyungu z’ubuzima bw’abanyarwanda ndetse n’abo hanze y’igihugu, bityo gahunda yo kwigira ikarushaho gushinga imizi.
Nyakarundi Samuel,akomeza agira ati”Uru ruganda rubonetse twagira imikoranire myiza n’ibigo na za Kaminuza zifite laboratwari zishoboye kugirango ibisohotse muri urwo ruganda bibe byizewe kandi byujuje ubuziranenge.
Nyakarundi Samuel, umushakashatsi akaba n’impuguke ku bimera bifasha abantu
Bwana Nyakarundi avuga ko uru ruganda nirushyirwaho ruzaba rushyizwe gukorerwamo ibinini by’amoko atandukanye bikomoka ku bimera gakondo, ibyo binini birimwo Capsule, compliment, ibisukika n’ibindi bitandukanye ati: Uruganda dusaba ruzaba ari uruganda abandi bavuzi gakondo mu Rwanda bazajya bateguriramwo imiti yabo mu buryo butunganye kandi bujyanye n’intego y’igihugu mu iterambere mu ikoranabuhanga ikajya ijya gupimishwa bivuye mu ruganda rwizewe kugirango bahabwe Certificate mu buryo butunganye kandi bujyanye n’intego y’igihugu,
Ibi bizafasha abavuzi gakondo kuva mu gusekura imiti, kuvuguta no kudatanga imiti idafite ibipimo(doze), ikindi uru ruganda ruzatanga imisoro izagira uruhare mu kubaka igihugu. Turifuza ko Leta y’u Rwanda yadufasha tugatera imbere mu buvuzi gakondo tukagera ku rwego mpuzamahanga nk’ibindi bihugu byateye imbere mu buvuzi gakondo nka Cameroon n’Ubushinwa “.
Ni iyihe mbogamizi ituma hadashyirwaho uruganda mu Rwanda rutunganya imiti gakondo
Bwana Nyakarundi Samuel , Umuyobozi wa Koperative Zirumuze , avuga ko imbogamizi ihari kugeza ubu ituma hadashyirwaho uruganda rutunganya imiti gakondo ari uko nta tegeko rigenga ubuvuzi gakondo mu Rwanda rihari rwemejwe n’inteko inshingamategeko n’inama y’Abaminisitiri,
Ati:” Ubuvuzi gakondo bwari bukwiriye kugira itegeko ribugena ririho ahubwo abantu bagakora bakurikije icyo iryo tegeko rigena bigatuma n’irindi terambere rigerwaho bijyanye n’itegeko n’icyo itegeko rigena”.
Akomeza avuga ko nirushyirwaho bizagabanya akajagari kakigaragara mu buvuzi gakondo ngo bakorana n’inzego bireba mu gukurikirana ababikora mu buryo butemewe n’itegeko, ati:” twasaba ubufatanyabikorwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo umuti uzacuruzwa ahariho hose utavuye mu ruganda uzaba ari umuti wa Magendu.
Ati:”Ariko ntitwabuza Umucecuru , umusaza cyangwa n’undi ufite umuti yaha umuntu kuko ari umuco gakondo twasigiwe n’Abasokuruza bacu! ariko niba ari umuti ugiye gucuruzwa mu iguriro rw’imiti gakakondo rusange ugomba kuba waraciye mu ruganda wujuje ubuziranenge n’urugero rwagenwe mu kuvura”.
Ngo haramutse hashizwe itegeko rigenga ubuvuzi gakondo ubushobozi bwo kubaka uruganda bwaboneka
Bwana Nyakarundi akomeza avuga ko itegeko nirishyirwaho ubushobozi bwo kubaka uruganda ngo bwaboneka kuko ngo nta Nzitizi zaba zikiriho , ati” ikintu cyose kigenwa n’itegeko, icyo gihe iyo itegeko ritwemerera gufata inkunga, indagano n’inguzanyo. Ariko ntabwo ikintu cyaba kidafite itegeko ngo ubone abantu baguha inkunga, ntiwanjya gusaba inguzanyo”.
Komerative Zirumuze ivuga ko haramutse hashyizweho amashami yigisha ubuvuzi gakondo muri kaminuza y’u Rwanda byakongerera agaciro ubuvuzi gakondo mu Rwanda
Koperative Zirumuze ivuga ko hashyizweho ishami ryigisha ubuvuzi gakondo cyangwa hagashyirwaho kaminuza byakongerera agaciro ubuvuzi gakondo mu Rwanda no kurwego mpuzamahanga ngo byagira uruhare mu iterambere ry’igihugu , ubushakashatsi bugakomeza n’urubyiruko rwabona akazi .
Bwana Nyakarundi Samuel uyobora ZIRUMUZE asoza atanga icyifuzo ko byaba byiza muri Kaminuza zifite ishami ry’ubuzima habamo agashami k’ubuvuzi gakondo abahize bakabihererwa impamyabushobozi yemewe na UNESCO.
Yagize ati”Ibi bikaba bitakuraho ubumenyi k’ubuvuzi gakondo twarazwe na ba sogokuruza. Uriya musaza cg umukecuru uca umuti mu isambu nawe arakenewe kuko ari kimwe mubishimangira umuco nyarwanda.
Kugeza ubu mu Rwanda hari Laboratwari zipima imiti,ibisukika n’ibindi bitandukanye ku rwego mpuzamahanga busaga bune burimo uburi mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge ( RSB) , Kaminuza y’u Rwanda ( UR) , Ines Ruhengeri n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubushakashatsi mu byerekeye inganda (NIRDA) bwazafasha uru ruganda gupima imiti yakozwe.
Ibinini bikemura ikibazo cya Amibe (Kystes d’Entamoeba Histolytica) burundu bikorwa n’Abahanga bo muri Zirumuze , bnavugwa ko byujuje ibisabwa n’ibipimo by’umuryango w’abibumbye wita ku buzima (OMS)
Nkundiye Eric Bertrand