Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni kamwe mu duce twibasiwe n’imitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro ibarizwa muri iki gihugu, aka gace gaherereyemo imitwe irenga 131 ikaba ari nayo nkomoko y’umutekano muke wabaye ikibazo gikomeye muri aka karere.
Iyi mitwe yibanze cyane cyane mu bice bya Kivu zombi, aho usanga imitwe mva mahanga ndetse n’ikomoka imbere mu gihugu yibera mu birombe by’amabuye y’agaciro, abandi bari kubajisha imbaho, abandi bo barimo gutwika amakara.
Utu duce tugaragaramo cyane amashyamba na pariki y’ibirunga aha ni muri Kivu y’amajyaruguru, naho muri kivu y’amajyepfo habonekamo pariki ya Kahuzi – biega n’imisozi miremire ya Minembwe.
Kubera amashyamba abarizwa muri utu duce bituma izi nyeshyamba zihorana ubwihisho igihe cyose kuburyo nabaje kuzihiga ngo bazivane muri utwo duce usanga bibananira kubera iyo mpamvu.
Nk’uko byatangajwe n’umwe mu banyamategeko akaba n’umusesenguzi mu bya Politiki ukomoka muri DRC Nixon Kambale, avuga ko igice kiruta 40% cy’uburasirazuba bwa Congo gisa n’igitegekwa n’inyeshyamba.Akomeza avuga ko ibi biterwa n’intege nke za leta mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’ikomoka mu bihugu bituranye na Congo
Omar Kavota, umuhuzabikorwa w’ikigo cy’inyigisho gishinzwe guteza imbere amahoro, demokarasi n’uburenganzira bwa muntu (CEPADHO) avuga ko iyi mitwe irambye muri aka gace kubera ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, gusoresha abaturage no kubashimuta igasaba amafaranga, gusahura no gusarura ibyabo.
Akomeza avuga ko hari n’abantu ndetse n’imiryango itera inkunga y’amafaranga iyo mitwe, indi mitwe yo nka ADF ikura inyungu no mu bucuruzi bwa magendu bwambukiranya imipaka.
Si ibyo gusa kuko kuri ibyo hiyongeraho gucuruza zahabu, imbaho, cacao, gasegereti mbese ikintu cyose cy’umutungo kamere
Bwana Kavota akomeza avuga ko iyi mitwe yagiye ikomera kurushaho ikanashaka abayifasha hirya no hino bigatuma itahava.
Iyi niyo mpamvu aka gace katajya kabona amahoro kubera umutungo kamere ukabarizwamo kandi ukaba ushakishwa nabenshi arinabo batera inkunga iyi mitwe bigatuma idacika.
UWINEZA Adeline