Kuri uyu wa 23Mutarama 2023 I Doha muri Qatar hari hateganijwe inama yagombaga guhuza, Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame muri iki gihugu kugira ngo bavugutire hamwe umuti w’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo.
Uku kwanga kwitabira ibi biganiro benshi bavuga ko ari ikimenyetso kigaragaza ko uyu muyobozi atifuza ko amakimbirane abarizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu,Aho Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze igihe uhanganye na Leta ya Congo.
N’ubwo Congo ishinja u Rwanda ibi rwo nti rwahwemye guhakana ibi birego, ariko narwo nti rwahwemye gusaba Congo guhagarika inkunga baha umutwe w’inyeshyamba wa FDLR,uyu mutwe w’inyeshyamba unakorana byeruye n’ingabo za Leta ya Congo.iki gihugu cyigeze guhakana ko izi nyeshyamba zitakibaho, nyamara umuvugozi wazo cure Ngoma yahise abavuguruza yemeza ko bahari Kandi bari kwegeranya ibikoresho ngo kuko biteguye gutaha bemye.
Kuba Leta ya Congo yanze kwitabira ibi biganiro, bihuzwa n’uko iyi Leta yanze kubahiriza imyanzuro yavuye mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye I Luanda ,igasaba umutwe w’inyeshyamba za M23 gusubira inyuma bakarekura ibice bari bafashe, uyu mutwe wagerageje kurekura ibice bari barafashe baduhereza ingabo za EAC ziri muri kiriya gihugu.
Nyamara n’ubwo bimeze bityo Leta ya Congo yo ntakimenyetso na kimwe yagaragaje kigaragaza ko Yaba yiteguye gushyira mu bikorwa iyi myanzuro, ahubwo ingabo z’iki gihugu zakomwje kugaba ibitero kuri uyu mutwe w’inyeshyamba.
Umuhoza YvesKutitabira ibiganiro byagombaga guhuza u Rwanda na Congo hihishe byinshi

Umuhoza Yves
Yves ntacyobitwaye ujye wiyandikira incamake , akugirango ukore copy and pest