Buri tariki ya 4 Nyakanga, Abanyarwanda bibuka ubutwari bwaranze ingabo za FPR- Inkotanyi, mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, zari zihanganyemo na EX FAR byaje kurangira FPR Inkotanyi itahanye intsinzi ibasha kubora Abanyarwanda ndetse umubare munini w’Impunzi z’Abanyarwanda zari zaraheze ishyanga bataha mu rwababye.
Dore Bamwe mu bayobozi b’imitwe y’ingabo za FPR bayoboye urugamba rwanyuma , rwarangiye Umurwa mukuru w’u Rwanda (Kigali) ubohowe:
1. Gen Maj Paul KAGAME: Umugaba mukuru w’Ingabo za FPR-Inkotanyi akaba ariwe wari uyoboye urugamba ndetse ariwe ugena uko rugomba kurwanwa akanatanga amabwiriza
Col Ndugute: yari ashinzwe Operasiyo za gisirkare)
-Unity ya High command: yari ishinzwe kurinda Etat Maj y’Ingabo za FPR-Inkotanyi yari iyobowe na Lieutenant Colonel James Kabarebe
Bataillon ya 3 yari muri CND: yari iyobowe na Lieutenant Colonel Charles Kayonga
-Alpha Mobile Group: Colonel Sam Kaka yerekeje i Kigali
Bravo Mobile Group: Colonel Twahirwa Dodo nayo yerekeje i Kigali
-Charlie Mobile Group: Colonel Thaddée Gashumba yagumye mu Ruhengeri na Gisenyi
-59th Mobile Group: Colonel Charles Ngoga ,yerekeje i Kigali na Gitarama
-21st Mobile Group: Colonel Charles Musitu yarwanye i Byumba nyuma yerekeza i Kigali
-101st Mobile Group: Colonel Charles Muhire yerekeje i Kigali na Gitarama
-7th Mobile Group: Colonel William Bagire yamanutse mu Mutara, Rwamagana, Kabuga, Kigali
-157th Mobile Groupe: Lieutenant Colonel Fred Ibingira yamanutse Umutara, Kayonza, Kibungo, Bugesera, Gitarama, Butare
Hiyongeraho indi mitwe y’ingabo yagiye ishingwa uko intambara yakomezaga n’indi yabaga ifite inshingano zihariye nka Mlitary Police, DMI… .
Itangira ry’imirwano mu mujyi wa Kigali
Nyuma y’urupfu rwa Perezida Habyalimana n’abo bari kumwe, Interahamwe zifatanyije na EX FAR batangiye kwica Abatutsi bituma ingabo za FPR zari mu majyaruguru hafi y’umupaka na Uganda ndetse no muri zone Tempo zihita zitangira kwerekeza mu mujyi wa Kigali ku mabwiriza ya Gen Maj Paul Kagame.
Bitewe n’ibitero zari zitangiye kugabwaho n’Aba GP bari mu kigo cya Kimihurura,Ku itariki ya 7 Mata 1994, Zimzwe mu ngabo za FPR, zasohotse muri CND, zigaba igitero kuri icyo Kigo, cyabagamo abashinzwe kurinda Perezida Habyarimana (Bataillon Garde Présidentielle), cyari kiyobowe na Major Protais Mpiranyi , bamwe berekeza i Remera, abandi kuri Méridien n’ibitaro bya Faycal ugana ku Kacyiru.
Muri icyo kigo ,harimo igice kimwe cya Bataillon Garde Présidentielle mu gihe abandi basirikare bari barinze ahandi hantu hatandukanye nka Perezidansi ya Repubulika mu mujyi i Kigali hagati, Village Urugwiro ku Kacyiru, ingo za Perezida Habyalimana mu Kiyovu, i Kanombe, mu Gasiza, mu Butotori n’ahandi.
Hari kandi na Compagnie ya 4 ya Bataillon Paracommando Mu ngabo za EX FAR , yari iyobowe na S/Lieutenant Hakizimana PC yari yaje ku Kimihurura gufasha Bataillon Garde Présidentielle(GP).
Icyo gitero ,cyari simusiga kandi bigaragara ko cyari kimaze igihe gitegurwa neza. Ingabo za FPR zimaze kujya mu myanya yo kwitegura imirwano, zabanje kohereza ibisasu byinshi cyane ku kigo cya Kimihurura, bitewe n’ubushotoanyi bw’aba GP bari batangiye kuzigabaho ibitero aho zari muri CND.
nyuma yo kugaba igitero simusiga, Abasirikare ba Batayo y’Aba GP na Batayo y’Aba Paracomando bo muri EX FAR bari muri icyo kigo, bagerageje kwihagarararaho urugamba rubura gica ndetse bagerageza gusubiza inyuma Ingabo za FPR-Inkotanyi .
Iyi , yabaye intangiriro y’intambara simusiga hafi y’icyo kigo, yamaze hafi iminsi 88 kugeza aho Inzirabwoba zisohokeye mu mujyi wa Kigali mu ijoro ry’iya 3 rishyira iya 4 Nyakanga 1994.
Ikindi gitero gikomeye cyagabwe ku kigo cya Kimihurura ahagana mu rukerera rw’itariki ya 13 Mata 1994, cyo cyari gikomeye cyane kurusha icya mbere, mbese FPR-Inkotanyi yari yiyemeje gufata icyo kigo ku bubi n’ubwiza.
icyo gitero kandi, cyanibasiye Etat-Major ya Gendarmerie yari hafi y’ikigo cya Kimihurura. Ariko kimwe n’icya mbere cyaburiyemo ingabo za FPR zisubizwa inyuma.
Nyuma yaho, ingabo za FPR zahinduye imirwanire, zikoresha amayeri yo kugota icyo kigo kugirango abakirimo babure ubufasha n’ibibatunga.
Tugarutse ku itariki ya 7 Mata 1994, ingabo za FPR zerekeje i Remera zigana i Kanombe, zafashe amahuriro y’imihanda yo kwa Lando, zigaba igitero kuri Brigade ya Gendarmerie yari hafi y’isoko rya Remera zihita ziyifata nyuma y’imirwano ikomeye na Batayo Paracomando ya EX-FAR ifatanyije n’Abajandarume.
Ku ruhande rwa EX FAR , icyihutirwaga kwari ukubuza ingabo za FPR gufata ikibuga cy’indege cya Kanombe cyari nko mu birometero bibiri by’aho ingabo za FPR zari zigeze.
Hahise hoherezwa abasirikare ba Bataillon Paracommando ya EX FAR bari bayobowe na Major CGSC Aloys Ntabakuze, Bongera kwisubiza igice kinini cya Centre Christus i Remera n’amahuriro y’imihanda yo ku Giporoso.
Abo baparakomando, bari bategereje mu rukerera ngo bagabe ikindi gitero ku ngabo za FPR ariko muri iryo joro, ingabo za FPR zo ntabwo zasinziriye, zatunganyije ibirindiro byazo ndetse zinegera imbere mu duce tumwe na tumwe.
Ku rundi ruhande rwa stade Amahoro ahagana mu Migina kimwe no hafi yo kwa Lando, abaturage babyutse basanga Ingabo za FPR zahigaruriye.
Ku mugoroba wa tariki 7 mata 1994 ku rundi ruhande rwa CND ahagana Kacyiru ingabo za FPR zafashe Hotel Méridien n’ibitaro bya Faycal,…………………
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com