Muri siporo yiswe Car Free Day, iba kabiri mu kwezi ,Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin,yavuze ko hari kanseri nyinshi zaburizwamo habaye hakorwa siporo uko bikwiye.
Yabivuze uyu munsi taliki 4 Gashyantare 2024, ubwo abatuye mu Mujyi wa Kigali barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Meya w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva n’abandi bahuriraga muri siporo rusange isanzwe iba kabiri mu kwezi.
Iyi siporo yahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe gukumira indwara za cancer.
- Kwamamaza -
Dr nsanzimana yabanje gusobanura Kanseri icyaricyo avuga ko ari ikura ry’uturemangingo mu buryo budasanzwe Kandi ko buri gice cyose cy’umubiri gishobora gufatwa na kanseri bitewe n’ikura ry’uturemangingo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyo cyatangaje ko umwaka wa 2023 warangiye mu Rwanda abagera kuri 5283 basanzwemo cancer, ibigaragaza ubukana bw’iyi ndwara.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yagaragarije abatuye mu Mujyi wa Kigali ko bakwiriye gukora siporo kenshi kandi neza kugira ngo hirindwe indwara zitandura ziromo na kanseri .
- Kwamamaza -
Ati “Ni umunsi twibukiranya ububi bw’indwara kuko idafitiwe umuti urambye kugeza ubu kandi ikanahitana benshi ku Isi. Hari icyo tugomba gukora kugira ngo tuyirinde kuko nta tandukaniro rinini rihari mu kubikora kimwe n’izindi ndwara zitandura.”
kanseri y’inkondo y’umura yo turashaka gushyiraho uburyo bwo kuyirandura kandi burundu kuko yo ifite umuti kandi ivurwa ikanakira ariko mu rwego rwo kuyirinda no kuyikingira urasabwa gukora siporo ku kigero gikwiriye.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com