Umuryango ufasha abana b’impfubyi z’Intambara, ababuze ababyeyi babo bishwe na SIDA, abana bo ku muhanda, abana bari muri za Gereza n’abana bafite ibibazo bitandukanye ukorera mu Rwanda no mu Burundi uherutse gutangaza ko uhagaritse amafaranga y’ishuri(Buruse) wageneraga abanyeshuri b’Impunzi b’Abarundi bigaga muri za Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda.
Mu itangazo uyu muryango uherutse gushyira ahagaragara kuri uyu wa kane tariki ya 5 Ugushyingo, 2020 uyu muryango watangaje ko uhagaritse Buruse wageneraga aba banyeshuri b’Abarundi bigaga muri za Kaminuza zo mu Rwanda.
Itamgazo ryasizwe ahagaragara n’uyu muryango Rwandatribune ifitiye kopi, rivuga ko ubusabe bw’Abanyeshuri basabye buruse butakiriwe ko ahubwo bashakisha ahandi bakura inkunga kugira ngo babashe gukomeze amashuri yabo.
Umwe mu banyeshuri b’Abarundi wohererejwe ubutumwa, wigaga muri INES-Ruhengeri, yavuze ko benshi mu bigaga kuri iri shuri bari mu mwaka wa nyuma aho bari bari kwandika ibitabo, bakaba basaba Maison Shalom kuba yabafasha nibura ikabishyurira uyu mwaka wari usigaye ngo barangize Kaminuza.
Uwo munyeshuri akomeza kandi avuga ko amafaranga bagombaga kwishyura agera ku bihumbi Magana ane (400.000) y’Amafaranga y’U Rwanda buri munyeshuri.
Ikibazo ngo cyatewe no gutahuka kw’Impunzi z’Abarundi
Nubwo uyu muryango udatangaza impamvu zatumye uhagarika izi buurse z’aba banyeshuri, aba banyeshuri bo batangaza ko bifitanye isano no gusubira iwabo kw’impunzi z’Abarundi kuko bari mu basabaga buri gihe ko impunzi z’Abarundi zasubira mu gihugu cyabo ku bishake.
Céleus Hatungimana wigaga muri Kaminuza ya Kibungo mu Rwanda kuri bourse ya Maison Shalom avuga ko byose abishinja Marguerite Barankitse,washinze uyu muryango kuko uyu Barankitse yakokoraga ibishoboka byose kugira ngo abuze impunzi z’Abarundi gutahuka mu gihugu cyabo kandi bo baraharaniraga ko impunzi zatahuka kubushake mu gihugu cyabo.
Ati “Barankitse yarampamagaye maze ambwira ko ashobora kungirira nabi kuko mugambanira, bityo ambwira ko ngomba gusubiza amafaranga ya buruse yose uyu muryango wanyishyuriye ngo nige Kaminuza.”
Uyu munyeshuri kandi avuga we ko yari numero ya kabiri kuri lisiti yashishikarizaga impuzi zari mu nkambi ya Mahama gusubira mu gihugu cyabo ku bushake.
Barankitse washinze uyu muryango, we yabwiye itangazamakuru ko yavuze ko yahamagaye uyu munyeshuri nk’umwana yareraga kuko yamwishyuriraga amashuri ariko ko atigeze amubuza gutahuka mu gihugu cye kuko gutaha ari uburenganzira bw’umuntu gusa akomeza avuga ko yatangajwe no kumva avuga ko Maison Shalom ntacyo yabamariye kandi yarabishyuriye amafaranga igihe kingana n’Imyaka ine yose.
Hatungimana wari mu batahutse ku ikubitiro mu mpera za Kanama, 2020 yakurikiwe na bandi barenga 10 nabo bahabwaga iyi buruse na Maison Shalom.
Amakuru agera kuri Rwandatribune.com,afitiwe gihamya ni uko guhagarikwa kwa buruse kuri aba banyeshuri bifitanye isano n’ikibazo cya Celeus Hutungimana na Barankitse Marguelite .
Aba banyeshuri basaba Marguerite Barankitse washinze Maison Shalom, kuba umubyeyi mwiza nkuko yari mbere akabafasha kuba barangiza amasomo yabo ya Kaminuza.
Kuva mu 2015, Maison Shalom yafashije kwishyura bourse z’abanyeshuri b’Impunzi z’Abarundi bagera kuri 400.
Maison Shalom yavutse mu ntambara y’abasivili mu Burundi tariki ya 24 Ukwakira, 1993, igamije gufasha abana b’Impfubyi za SIDA, Impunzi, abana bo ku mihanda ntetse n’Abafite ibibazo bitandukanye.
Nyuzahayo Nobert