NyamukuruPolitikeUbucukumbuziUmutekano

Congo Kinshasa izabasha kwambura Imitwe y’abarwanyi 186 ibarizwa muri 5 n’iyabanyarwanda?

Ubusesenguzi:Leta Congo Kinshasa yiteguye kwambura Imitwe y’abarwanyi 186 ibarizwa muri 5 n’iyabanyarwanda ese bizayishobokera?

 Imitwe irwanira k’ubutaka bwa Congo yitwaje intwaro ni 186 iyashinzwe n’abanyarwanda 5,abagera mu bihumbi 50 nibo bamaze  kurambika intwaro bagataha.

Urwego rushinzwe kwambura intwaro no gusubiza mubuzima busanzwe abahoze ari abarwanyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwatangaje ko rugiye gutangiza igikorwa cyo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe  inyashemba za Mai Mai zigera ku 50000 z’ibarizwa mu mitwe itandukanye y’izi nyeshyamba igera kuri 82.

Leta ya Congo Kandi yanongeyeho ko kubera imyiteguro y’iki gikorwa igiye gushyiraho ibigo bishinzwe kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe aba barwanyi muri teritwari zose zigize intara ya kivu y’amajyaruguru mu rwego rwo kunoza iki gikorwa no gukomeza gahunda yo gushakira amahoro n’umutekano mu gace k’uburasirazuba bw’iki gihugu nk’uko byakomeje gushimangirwa na Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo.

Ibi kandi byanagarutsweho na Katembo Matata Jacque umuhuzabikorwa w’urwego rushinzwe kwambura intwaro no gusubiza mu ‘ubuzima busanzwe abahoze ari abarwanyi mu mugi wa Butembo.

Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wacu uri Kanyabayonga yagize ati:”Tugiye gushinga ibigo bishinzwe kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe  abahoze ari abarwanyi muri buri teritwari duhereye muri teritwari ya Beni ,turi no gushaka uko twashinga n’ikindi kigo I Lubelo, Walikale n’ahandi . Turacyavugana n’abayobozi ba za teritwari kugira ngo tubashe kubona ahantu hakwiriye gushirwa bino bigo bizadufasha igikorwa cyo kwambura intwaro no gusubiza m’ubuzima busanzwe abahoze ari inyeshyamba”

Ubusanzwe iki gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kibarizwamo imitwe y’abarwanyi 186,imitwe y’abarwanyi 5 n’iyabanyarwanda twavuga nka RNC/P5 ya Kayumba Nyamwasa,FPP ya Col.Dan Simplice,RUD URUNANA Col.Kagoma,FDLR/FOCA ya Gen.Byiringiro Victor,CNRD UBWIYUNGE yayoborwaga na Gen.Wilson Irategeka uherutse kwicwa.

Nubwo Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ifite iyi mitwe yose,usanga ishingiye ku mwiryane w’amoko aho buri bwoko usanga bufite igisilikare cyawo kiwufasha kwirwanaho,muri Kivu y’amajyaruguru na Kivu y’amajyepfo kimwe no mubindi bice bamwe  mu mitwe  y’aba barwanyi yatangiye gushyira intwaro hasi.

Umutwe wa NDC NDUMA ukuriwe na Col.Shimirayi Gidon watangaje ko wo wifatanije na Guverinoma guhasha imitwe yitwaje intwaro harimo n’iyabanywarwanda,si NDC NDUMA gusa umutwe wa Mai mai Laira Mutombiki nawo wiyemeje kwifatanya na Leta ya Congo muri urwo rugamba.

Igisilikare cya RDC kizwi mu mazina ya FARDC kimaze iminsi cyaratangiye guhashya inyeshyamba z’inyamahanga ndetse bikaba byaratanze umusaruro mu mwaka wa 2019 wonyine zivuganye Lt.Gen.Irategeka wa CNRD/FLN,Gen.Mudacumura Sylvestre wa FDLR/FOCA,Gen.Afurika Jean Michel wa RUD URUNANA,ndetse zita muri yombi Maj(Rtd)Habibu Mudasiru wa RNC/P5 n’abakuru b’umutwe w’abagande wa ADF NALU barishwe.

Mwizerwa Ally

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close