• AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
18 °c
Kigali
19 ° Mon
20 ° Tue
20 ° Wed
20 ° Thu
Saturday, August 13, 2022
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Ahabanza coronavirus

Leta ya Espagne yasabye ibihugu by’u Burayi gufata COVID-19 nk’Ibicurane

Na Adeline Uwineza
January 13, 2022
Muri coronavirus, Nyamukuru
23 1
0
Leta ya Espagne yasabye ibihugu by’u Burayi gufata COVID-19 nk’Ibicurane
17
Yasangijwe
349
Yasuwe
WhastappShare on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez, yatangaje ko mu gihe ubukana bw’ubwandu bwa COVID-19 bugenda bugabanyuka, igihe kigeze ngo uburyo bukoreshwa mu gukurikirana iki cyorezo buvugururwe, hatangire gukoreshwa ubwifashishwa ku zindi ndwara zihoraho nk’ibicurane.

Izo mpinduka zaba zivuze ko COVID-19 yatangira gufatwa nk’indwara abantu bagomba kubana nayo (pendemic ), kurusha gukomeza kuyifata nk’icyorezo kizarangira vuba (pandemic).

Ku wa Mbere yabwiye radio Cadena SER ati “Mpamya ko ubu hari ibyagenderwaho, mu buryo bwitondewe, gahoro gahoro, mu gufungura ibiganiro haba ku rwego rwa tekiniki n’abakora mu nzego z’ubuzima, ariko no ku rwego rw’u Burayi, hagasuzumwa imiterere y’iyi ndwara harebwe uko ibintu bimeze muri iki gihe.”

Minisitiri w’Intebe yanemeje ibiheruka gutangazwa n’ikinyamakuru El País, ko muri Espagne harimo kuvugururwa uburyo bukoreshwa mu gukurikirana icyorezo cya COVID-19.

Muri ubwo buryo ngo umuntu usanzwemo COVID-19 ntazajya yandikwa ngo atangazwe, ndetse ugaragaje ibimenyetso ntabwo inzego z’ubuzima zizajya zihutira kumupima, ahubwo azajya ashyirwa ku miti.

Ni bwo buryo bukoreshwa ku ndwara y’ibicurane ikunda kwica benshi mu Burayi, mu bihe by’ubukonje.

Minisitiri w’Intebe Sanchez yanavuze ko Minisitiri w’Ubuzima Carolina Darias, yaganiriye na bagenzi be bo mu Ubumwe bw’u Burayi kuri ubwo buryo, nubwo atatangaje ibyo bihugu.

Ni gahunda yatangajwe mu gihe Espagne irimo kugura ibinini byinshi bifasha abantu banduye COVID-19, biheruka gushyirwa ku isoko n’ikigo Pfizer cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nubwo bavuga gutyo ariko, hatitawe ku buryo abantu benshi bamaze gukingirwa, ubwandu bwa COVID-19 bukomeje kwiyongera cyane kimwe no mu bindi bihugu bijyanye n’ikwirakwira rya virus yihinduranyije ya Omicron.

Gusa umubare w’abantu bapfa ntabwo uri hejuru ugereranyije n’inkubiri z’ubwandu zabanje.

Inkuru Iheruka

DRC:Imirwano ikaze yiriwe ihanganishije inyeshyamba za FDLR n’ingabo za Congo FARDC mu gace ka Rugali

Inkuru Ikurikira

Umujyi urigukinirwamo igikombe cya CAN wumvikanyemo urufaya rw’amasasu

Inkuru Ikurikira
Umujyi urigukinirwamo igikombe cya CAN wumvikanyemo urufaya rw’amasasu

Umujyi urigukinirwamo igikombe cya CAN wumvikanyemo urufaya rw’amasasu

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Contacts

Marketing: 0788663576
Editor: 0780341467
Management: 0789605667
Emails: info@rwandatribune.com

Facebook Twitter
  • English
  • French
  • Tribune Tv
  • Amategeko agenga Ubwanditsi
  • Tuvugishe
  • Ubufasha

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

  • #4422 (no title)
  • Advertise
  • Advertisement
  • Ahabanza
  • Attribution
  • Blog
  • Cart
  • Checkout
  • Contact
  • Contact Us
  • Home 2
  • Home 3
  • Home 4
  • Home 5
  • Home Default 2
  • Home with 2 sidebar
  • Home with no sidebar
  • Home with sidebar left
  • Home with sidebar right
  • Imikino
  • LoginPress
  • My account
  • POLITIKE
  • Rwanda Tribune
  • Sample Page
  • Shop
  • Slider style 9
  • Social counter widget
  • Text Formatting and Lists
  • Tribune Tv
  • Typography
  • Urukundo
  • Video list widget
  • Weather widget
  • yyy

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms bellow to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In