Guverinoma ya Uganda yahakanye amakuru avuga ko iri kwivanga muri politiki ya Kenya, yakurikiwe n’uruzinduko rwa Visi Perezida, William Ruto ruherutse kuburizwamo ubwo yageraga ku kibuga cy’indege.
Muri uru ruzinduko rwa Visi Perezida Ruto n’itsinda ry’abantu barindwi bari bamuherekeje, byavuzwe ko bagombaga kwakirwa hashingiwe ku biteganywa na dipolomasi, ndetse ngo bari guhura na Perezida wa Uganda, Yowei Museveni.
Ubutumwa yacishije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 5 Kanama 2021, Guverinoma ya Uganda yavuze ko nta buryo bwari bwateguwe bwo kwakira Ruto n’abari bamuherekeje, cyane ko ngo ntacyo Misiyo ya Kenya muri Uganda yari yavuze kuri uru ruzinduko.
Yagize iti: “Ishami rishinzwe protocol muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda ntabwo ryigeze rimenya niba twarasabwe guha nyakubahwa Ruto serivisi za protocol.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, Hon. Okello Oryem yabisobanuye ati: “Ntabwo namenyeshejwe n’ushinzwe protocol niba yarasabwe na Misiyo Nkuru ya Kenya muri Uganda ko Visi Perezida ahabwa protocol.”
Guverinoma ya Uganda ivuga ko politiki yayo mpuzamahanga isobanutse, iti: “Ntabwo twivanga muri politiki bwite y’igihugu icyo ari cyo cyose. Nta bubasha, nta n’ubushobozi dufite kuri Guverinoma ya Kenya, bafite impamvu zabo zatumye baburizamo uruzinduko rwa Nyakubahwa Ruto muri Uganda, kandi ibyo byagombaga kunyuzwa muri Misiyo Nkuru ya Kenya.”
Uruzinduko rwa Visi Perezida Ruto muri Uganda rwaburijwemo tariki ya 2 Kanama 2021, kubera ko nta ruhushya yari yasabye nk’umukozi wa Leta. Rwari rukurikiye urwo yagiriye muri iki gihugu mu ntangiriro za Nyakanga 2021.