NyamukuruPolitikeUbucukumbuziUbuzima

Leta yiteguye kugoboka ab’amikoro make babura amafunguro kubera ingamba zo kurwanya Coronavirus

Ese ababa mu mazu bacumbika bo bazishyuraiki?indaya na ba Mayibobo barabaho bate?

Ese ababa mu mazu bacumbika bo bazishyuraiki?indaya na ba Mayibobo barabaho bate?

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasabye abanyarwanda kubahiza amabwiriza yashyizweho ajyanye n’ikumira ry’icyorezo cya Coronavirus, ashimangira ko leta yiteguye gufasha abafite intege nke basanzwe badafite uburyo bwo kubona ibibatunga mu gihe batakoze.

Minisitiri Shyaka yabigarutseho mu kiganiro na Televiziyo Rwanda cyagarutse ku gusobanura ingamba nshya zashyizweho zijyanye n’uko abantu bose basabwe kuguma mu ngo zabo, ingendo hagati y’uturere zigahagarikwa, imipaka igafungwa ndetse ibikorwa by’ubucuruzi bitari ingenzi nabyo bigafungwa.

Muri icyo kiganiro, umwe mu bagikurikiye yabajije icyo leta iteganya gukora ku baturage bashobora guhura n’ibibazo kuko bari basanzwe barya ari uko bakoze.

Yavuze ko icy’ibanze ari uko abantu bumva ko iki cyorezo ari kibi, bakirinda kujya hanze gushaka amafaranga kuko bishobora kurangira bayabonye ariko ugasanga bararwaye ntibayarye nkuko babishakaga ahubwo bakananduza n’abandi.

Ati “Iki cyorezo gishobora no kuguhitana. Ni ukuvuga ngo tugire amahitamo tubanje kubifata nk’aho ari ikintu gikomeye dushaka gukumira koko. Ibindi byo hari ibizasaba nk’igihugu gukomeza kwishakamo ibisubizo no kureba uko abantu baba magirirane.”

“Ndibwira ko inzego z’ibanze ibi zirabimenyereye, niba hari urugo runaka koko rubabaye, rudafite icyo rusamura, tugomba kwishakamo ubushobozi kugira ngo abarurimo tutabarinda Coronavirus bakicwa n’inzara.”

Yavuze ko inzego z’ibanze zirakora uko zishoboye ariko byose bikajyana n’uko hubahirijwe amabwiriza yo kugira ngo abanyarwanda birinde icyorezo.

Iki cyemezo ntigitomora neza aba bantu ibyiciro barimo,dore ko hari abakora umwuga w’uburaya,abana b’inzererezi birirwaga mu mihanda bikoreza abacuruzi imizigo ,aba bose akaba ari abanyarwanda bari mu cyiciro cyo hasi kandi nta mudugudu uzwi babarizwamo cyangwa bibarujemo kenshi usanga nta n’icyiciro cy’ubudehe babarizwamo.

Mwizerwa Ally

 

 

 

 

 

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close