Ku wa kabiri, tariki ya 27 Kanama, niho abasivili batatu bapfuye abandi benshi barakomereka bikabije, nyuma y’iturika rya grenade yaturikiye i Kikuvo, mu gace ka Lubero .
Lubero ni kamwe mu duce duherereye muri Kivu y’Amajyaruguru twigaruriwe n’umutwe wa M23 .
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza ngo ni uko iturika ry’icyo gisasu ryatewe n’abaturage bagikinishije ubwo bari bamaze kugitoragura mu marembo u’umudugudu wabo maze ikabaturikana.
- Kwamamaza -
Abakomeretse bakaba bari ku kigo nderabuzima cya Gatolika ya Kikuvo kugira ngo bavurwe neza.
Ku ruhande rwa Sosiyete sivile bahangayikoshijwe nuko hari ibindi bikoresho byinshi by’intambara muri kariya gace aho imirwano iherutse kubera hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) nk’uko okapi ibitangaza.
Icyitegetse Florentine
- Kwamamaza -
Rwanda tribune.com