Ku munsi wejo mu masaha y’umugoroba, umutwe wa M23 wafashe umujyi wa sake nyuma y’imirwano ikomeye yari imaze iminsi uwuhanganishije na FARDC ifatanyije na FDLR ,imitwe yitwaje intwaro ya Nyatura , Mai Mai n’abacnshuro b’Ababazungu.
Amakuru dukesha imboni yacuri iri muri teritwari ya Masisi, avuga ko M23 yari imaze iminsi iri mu misozi ikikije umujyi wa Sake ariko itarabasha kwinjira muri uwo mujyi rwagati ngo uwigarurire.
Mu rwego rwo kwirinda ko M23 ifata umujyi wa sake, FARDC ibifashijwemo n’abacanshuro b’Abazungu bari bamaze iminsi bari kwifashisha indege z’intambara ,ibifaru ,n’imbunda za rutura zirasa amabombe aremeye, basuka ibisasu mu birindiro bya M23 bihereye mu nkengero z’umujyi wa Sake.
FARDC kandi ,yarimo ishaka uko yasunika M23 ikayisubiza inyuma,kugirango ireke gukomeza guteze icyugazi umujyi wa Sake, ngo kuko yacyekaga ko byahita biha uyu mutwe amahirwe yo kwerekeza mu mujyi wa Goma.
Nyuma y’iminsi y’imirwano, ejo kuwa 11 Werurwe 2023 ku masaha ya nimugoroba, abarwanyi ba M23 babashije kwinjira mu mujyi wa Sake rwa gati barawigarurira.
Aya makuru, akomeza avuga ko abasirikare ba FARDC bahise bakizwa n’amaguru , bahungana n’intwaro zabo ubu bakaba bakambitse mu gace ka Mugunga.
N’ubwo M23 ariyo yaraye igenzura umujyi wa Sake, guhera mu gitondo cyo kuru uyu wa 12 Werurwe 2023, abarwanyi b’uyu mutwe bari kuwuvamo bawusiga mu maboko y’ ingabo z’Uburundi ziri mu butumwa bw’Umuryango wa EAC bugamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.
Biteganyijwe kandi ko kuri uyu wa 12 Werurwe 2023,umutwe wa M23 uraza kuva mu tundi duce uheruka gutangaza ko witeguye kurekura aritwo Karuba, Muremure, Nyamitima, Nkingo, Kagano, Kihuli ikadusiga mu maboko y’ingabo za EAC ,mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi .
Nonese niba bahafashe bagahita baharekura nta namasaha 5 bahamaranye ubwo barindaga gupfusha abasirikare banana uko banana bashaka iki!? Urabeshya ntaho bafashe!