Umutwe wa M23 uhanganye n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’imitwe irimo FDLR, watangaje ko wivuganye benshi mu bo bahanganye, unerekana imirambo ya bamwe mu baguye muri iyi mirwano.
Ni imirwano yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 02 Mutarama 2023 yabereye mu duce twa Masisi na Kisharo muri Gurupoma ya Binza muri Teritwari ya Rutshuru.
Iyi mirwano yabaye kuva mu gitondo cya kare kuri uyu wa Mbere, yaturutse ku bitero bya FARDC n’imitwe kiyambaje ndetse n’indwanyi z’abacancuro, bagabye ku birindiro bya M23.
Uyu mutwe wa M23 wari watangaje ko nyuma yuko ubu bufatanye bubagabyeho ibitero, abarwanyi bawo na bo bahise basubizanya n’abaje babarwanya ndetse utangaza ko uzafata Masisi yose mu rwego rwo kwirinda ko ukomeza kugabwaho ibi bitero bya hato na hato.
Mu mpera z’icyumweru gishize kandi mu gace ka Bwiza na ho habereye imirwano iremereye, bivugwa ko yaguyemo abagera mu 100 bo ku ruhande rwa FARDC.
Umutwe wa M23 kandi wagaragaje abaguye mu mirwano yabaye mu mpera z’icyumweru gishize irimo uw’umuzungu bivugwa ko ari umwe mu bacancuro b’Abarusiya bahawe ikiraka n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
RWANDATRIBUNE.COM
(Ambien)