Uyu mugore witwa Yvonne Idamange Iryamugwiza, akomoka i Kigese na Mibirizi mu Karere ka Kamonyi ho mu ntara y’amajyepfo, amaze kuba ikimenywa na bose kubera videwo ebyiri z’urufaya zikurikiranya yashyize kuri Channel ye ya Youtube zuzuye ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi .
Avuga ko ubu Jenoside leta yayigize igicuruzwa aho ngo ‘’icuruza amagufa y’abazize Jenoside ,akomeza avuga muri ikigihe Covid 19 Leta yayisimbuje iturufu ya Jenoside,izi nvugo zikaba zahagurukije abarwanya Leta y’uRwanda twavuga nka RNC na FDLR,bagaragaje ko bamuri inyuma.
Videwo ya mbere Idamange yayishyizeho kuwa 31 Mutarama 2021 ifite umutwe ugira uti ‘’Abanyarwanda turambiwe gufatirwaho imyanzuro idahwitse’’, Videwo ya kabiri nayo ifite umutwe ugira uti “Turashaka ibyemezo binogeye Abanyarwanda bitari intica ntikize” iyi yayishyizeho ku itariki ya 3 Gashyantare 2021,abasesenguye ubutumwa bwe basanga akangurira rubanda, ngo rwigumure ku ngamba zo kwirinda iki cyorezo cyibasiye isi cya Covid 19,ndetseakanabwangisha ubutegetsi buriho.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Radio Ijwii ry’Amerika Idamange Iryamugwiza Yvone yavuze ko adashobora guhakana Jemoside yakorewe abatutsi kuko nawe ari infubyi ya Jenoside,ahuko nuwahakana Jenoside yakorewe abatutsi yamurega,gusa ko ibyo ari guhitisha ku mbuga nkoranyambaga ari uburyo bwo kuvugira abaturage no kunenga ibitagenda neza.
Itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabokorwa wa CNLG, Bizimana Jean Damascene, riravuga ko muri ibi bihe byo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 27, hatangiye kugaragara abo yita ko bapfobya jenoside bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Yavuze ko Komisiyo akuriye yatangiye kubona imvugo zihakana cyangwa, gupfobya no gutesha agaciro jenoside yakorewe abatutsi n’izikurura amacakubiri kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe umwaka ushize. Yemeza ko inyinshi muri izo mvugo zagiye zigaragara kuri YouTube.
Bwana Bizimana yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ibyo batangaje bigenewe abantu batandukanye barebwa n’iki kibazo ariko by’umwihariko atanga urugero ku magambo aherutse kuvugwa n’umutegarugori Idamange Iryamugwiza Yvonne ko “virusi ya Corona ari iturufu u Rwanda rukoresha nk’uko jenoside yakorewe abatutsi ari iturufu akongeraho ko imibiri y’abazize jenoside ishyinguye ku nzibutso icuruzwa”
Ingingo ya 2 y’itegeko N° 18/2008 ryo ku ya 23/07/2008, ivuga ko ingengabitekerezo ya jenoside ari urusobe rw’ibitekerezo bigaragarira mu myifatire, imvugo, inyandiko n’ibindi bikorwa bigamije cyangwa bihamagarira abantu kurimbura abandi hashingiwe ku bwoko, inkomoko, ubwenegihugu, akarere, ibara ry’umubiri, isura, igitsina, ururimi, idini cyangwa ibitekerezo bya politiki, bikozwe mu gihe gisanzwe cyangwa mu gihe cy’intambara.
Ingingo ya 3 y’iri tegeko isobanura ko icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside kigaragarira mu myifatire irangwa n’ibimenyetso bigamije kwambura ubumuntu umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu bafite icyo bahuriyeho, nko gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro mu mvugo, mu nyandiko cyangwa mu bikorwa bisebanya, birangwamo ubugome cyangwa byenyegeza urwango.
Ingingo ya 135 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).
Hategekimana Claude