Hashize imyaka isaga ibiri abantu bagera ku 157, biganjemo Abanyarwanda, bareze Leta y’u Rwanda mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EACJ) ko bafunzwe binyuranyije n’amategeko, aho bashinjwa ibyaha by’ubujura bwakozwe hifashishijwe amakarita ya Mastercard Platinum Multicurrency yatanzwe na I&M Bank Rwanda.
Abarega bivugwa ko bifashishije iri koranabuhanga rikomeye rya Mastercard Platinum Multicurrency maze bagacucura abaturage akayabo k’amafaranga angana na miliyoni $10.3 z’ Amadorali ya Amerika ni ukuvuga arenga Miliyari 10 uyabaze mu manyarwanda
Imiterere y’ibyaha bishinjwa
Mu mpera za 2022, abantu 157 batawe muri yombi, n’ urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB bakekwaho ibyaha birimo iyezandonke, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhisha inkomoko y’umutungo no gukorana n’imitwe y’iterabwoba hagamijwe ubujura bw’amafaranga.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza maze tariki ya 12 Mutarama 2023, rutangira gufata abafite amakarita ya Mastercard Platinum Multicurrency.
Abakekwaho ibyaha banafatiwe imitungo yabo, harimo amafaranga yabonetse mu ngo zabo, ku makonti ya banki, ndetse n’ibikorwa byabo byose byarafunzwe.
Ku tariki 26 Mata 2023, urubanza rwatangiye kuburanishwa mu Rukiko rw’Ibanzirizacyaha rwa Nyarugenge, aho barezwe mu manza nshinjabyaha zirebana n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Abaregwa bavuga ko ngo urubanza rwakomeje gusubikwa kubera impamvu zitandukanye, rukamara hafi imyaka ibiri kugeza n’ uyu munsi akaba nta cyemezo gifatika kirafatwa.
Ubuhamya bw’abaregwa.
Bamwe mu baregwa, bari barafunzwe bakaza kurekurwa nyuma yo kwishyura amafaranga yasabwe, bavuga ko barenganyijwe, Uwitwa Ibrahim NSHIMIYIMANA , yagize ati: “Iyi karita ya Mastercard yaramamajwe cyane na I&M Bank mu myaka ishize, bashishikariza Abanyarwanda kuyikoresha mu bikorwa byabo bya buri munsi. Iyo uyikoresha, uba ufite ubushobozi bwo guhindura amafaranga mu y’andi asaga 15 y’amahanga.”
Kevine Mugunga, umwe mu batanze ubuhamya, yagaragaje ko murumuna we, Mugunga Nadia, yishyujwe hafi miliyoni 10 Frw kugira ngo arekurwe, kandi amakuru yatanzwe yerekana ko nta bikorwa by’uburiganya byakozwe hifashishijwe amakarita ye.
Yagize ati: “Ntibyumvikana ukuntu umuntu afungwa kubera gusa kuba afite ikarita ya Mastercard. Murumuna wanjye yararekuwe nyuma yo kwishyura amafaranga yasabwaga, nyamara nta bimenyetso bigaragaza ko yagize uruhare muri ubwo buriganya.
Icyakora na nubu aracyashinjwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba, kuburyo tubona ko ari ibintu bidafite ishingiro kandi biteye impungenge.”
Ikirego kigeze mu rukiko rwa EACJ
Abaregwa, bashingiye ku mategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), baregeye urukiko rwa EACJ bavuga ko amategeko y’uburenganzira bwa muntu atubahirijwe. Bakanenga Leta y’u Rwanda kuba yarafunze abantu idafite ibimenyetso bifatika no gufatira imitungo yabo nta bushishozi.
Leta y’u Rwanda, ibinyujije mu Munyamategeko wayo mukuru, yahakanye ibyo birego, ivuga ko abaregwa bakurikiranweho ibyaha byemewe n’amategeko, yongeyeho kandi ko urukiko rwa EACJ rudafite ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza, kandi ko ikirego cyatanzwe nyuma y’igihe kigenwe n’itegeko.
Leta kandi inashimangira ko bamwe mu baregwa barekuwe by’agateganyo bahise bahunga igihugu.
Imikoreshereze y’amakarita ya Mastercard
Amakarita ya Mastercard Platinum Multicurrency yagiye yamamazwa cyane na I&M Bank Rwanda guhera muri 2018, ashimangirwa nk’ajyanye n’ikoranabuhanga kandi yorohereza abakiliya guhererekanya amafaranga ku giciro gito ku rwego mpuzamahanga.
Bamwe mu bakoresha aya makarita biyifashishaga inyungu zo kuvunja amafaranga ku giciro kiri hasi mu mahanga, cyane cyane ku madolari n’ipawundi.
Abatanze ubuhamya bavuga ko kuba Leta yarahisemo gufunga abakiliya no kubakuraho amafaranga nta perereza rihamye ribayeho, ari akarengane, ndetse abandi bagashinja I&M Banki na Mastercard kudasobanura neza imiterere y’ibibazo by’ubujura byavuzwe mu mikoreshereze y’ amakarita yabo.
NKUNDIYE Bertrand
Rwandatribune.com