• AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
18 °c
Kigali
19 ° Mon
20 ° Tue
20 ° Wed
20 ° Thu
Wednesday, August 10, 2022
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Ahabanza Mu mahanga

Me Ntaganda yahawe urw’amenyo kubera kuvuga ko amafaranga yongerewe abarimu ari asahurwa muri RDCongo

Na Ildephonse Dusabe
August 3, 2022
Muri Mu mahanga, Nyamukuru, Politike, Uburezi
70 5
1
Me Ntaganda yahawe urw’amenyo kubera kuvuga ko amafaranga yongerewe abarimu ari asahurwa muri RDCongo
54
Yasangijwe
1.1k
Yasuwe
WhastappShare on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Ishyaka PS Imberakuri , Me Ntaganda Bernard igice cyaryo kitemewe mu Rwanda yahawe urwamenyo na benshi nyuma yo gutangaza ko Leta y’u Rwanda idafite amafaranga yo guhemba abarimu iheruka kuzamurira imishahara.

Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika, Me Ntaganda avuga ko n’ubwo yanejejwe n’uko Leta y’u Rwanda yazamuye umushahara wa mwarimu,afite impungenge z’aho amafaranga azahemba abarimu azaturuka, ari naho yahereye avuga ko Leta ikwiye gusobanura aho yakuye ingengo y’imari yihuse yatumye izamura umushara w’abarimu kuri ruriya rwego.

Me Ntaganda yabwiye umunyamakuru ko ngo amafaranga menshi Leta y’u Rwanda ikoresha mu ngengo y’imari iyakura mu mutungo kamere isahura muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati:”Leta y’u Rwanda hari benshi bayihagarikiye inkunga bayiteraga biturutse ku bibazo ifite, wakwibaza uti ayo mafaranga izayakurahe. Wibuke ko amafaranga menshi agize ingengo y’u Rwanda aba yaravuye mu mitungo yasahuye muri Congo”

Cyakora wumvishe ibitangazwa na Me Ntaganda ,  buri wese yabifata nk’ishyari afitiye ubutegetsi  buriho mu Rwanda, nyuma y’uko we n’abandi bafatanyije kugambirira guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda bahora  bifuriza ibintu bibi ku banyarwanda.

Ibi bituma atega iminsi buri politiki yose ishyizweho na Leta y’u Rwanda ku nyungu z’abaturage, kuko aba abuze icyo agiye kunenga no gusebya ku Rwanda.

Twibutse ko amatiku no kubaka politiki ishingiye ku macakubiri aribyo byatumye Me Ntaganda Bernard yirukanwa mu shyaka yashinze, maze agasimbuzwa Mukabunani Christine wari Visi Perezida we. Kuri ubu Mukabunani ni umwe mu bagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite uhagarariye PS Imberakuri igice cyayo cyemewe mu Rwanda.

Kuwa 1 Kanama nibwo Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko yazamuye imishahara ya Mwarimu mu ngeri zinyuranye. Aho umwarimu wigisha mu mashuri abanza ufite impampabumenyi y’amashuri yisumbuye(A2) yongewe 88%, naho abigisha mu mashuri yisumbuye(bazamuriwe umushahara ku kigero cya 40%. Bikazatangira kubahirizwa mu guhemba imishahara y’uku kwezi kwa Kanama.

Inkuru Iheruka

M23 yagose ikigo cya Rumangabo, abarwanyi ba FDLR bakirinda bahunga berekeza i Goma

Inkuru Ikurikira

Ishami rya UN rishinzwe impunzi muri Congo ryagaragaje ko ubwinshi bwazo bwazirushije ubushobozi

Inkuru Ikurikira
Ishami rya UN rishinzwe impunzi muri Congo ryagaragaje ko ubwinshi bwazo bwazirushije ubushobozi

Ishami rya UN rishinzwe impunzi muri Congo ryagaragaje ko ubwinshi bwazo bwazirushije ubushobozi

Ibitekerezo 1

  1. Baptigol says:
    6 days ago

    Genda Me Ntaganda imyumvire yawe iraciriritse koko😭😭😭,ubu koko urarebye usanga Leta yacu itazashobora gukora ibyo yemereye abarimu?
    Gusa iminsi ni umucamanza utabera,tegereza uzabyibonera,gusa ushobora no kuba ureba ibirorirori,kko ibyo Leta yacu Imaze kutugezaho nta n’indi Leta muri aka Karere ndayinonanana
    Ubwo rero rekera aho kuvuga amahomvu kko nturi umwe mu bagennye iryo zamurwa ry’imishara,kko ababikoze barabiteguye

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Contacts

Marketing: 0788663576
Editor: 0780341467
Management: 0789605667
Emails: info@rwandatribune.com

Facebook Twitter
  • English
  • French
  • Tribune Tv
  • Amategeko agenga Ubwanditsi
  • Tuvugishe
  • Ubufasha

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

  • #4422 (no title)
  • Advertise
  • Advertisement
  • Ahabanza
  • Attribution
  • Blog
  • Cart
  • Checkout
  • Contact
  • Contact Us
  • Home 2
  • Home 3
  • Home 4
  • Home 5
  • Home Default 2
  • Home with 2 sidebar
  • Home with no sidebar
  • Home with sidebar left
  • Home with sidebar right
  • Imikino
  • LoginPress
  • My account
  • POLITIKE
  • Rwanda Tribune
  • Sample Page
  • Shop
  • Slider style 9
  • Social counter widget
  • Text Formatting and Lists
  • Tribune Tv
  • Typography
  • Urukundo
  • Video list widget
  • Weather widget
  • yyy

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms bellow to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In