Byinshi kuri uyu muti w’agatangaza uryohera, benshi batazi, abandi bakawufata nk’ikiribwa kcyiza gusa nyamara batazi akamaro k’agatangaza kawo. Uyu muti ukomoka ku dusimba duto twitwa inzuki.
Dore byinshi kuri uyu muti w’agatangaza uryoherera.
Burya akamaro k’ubuki mu mubiri wacu ntiwakarondora ngo uzakarangize kuva ku kuduha intungamubiri nkenerwa kugeza ku kutuvura indwara zitandukanye zirimo iz’imbere mu mubiri n’izo ku ruhu.
Kuva kera ubuki bukoreshwa nk’umuti, aho bushobora kuvangwa n’ibindi bintu nk’indimu ,abahanga mu buvuzi gakondo bemeza ko ubuki bushobora kuvura indwara zigera kuri 50.
Ubuki bukoreshwa nk’isukari y’umwimerere.
Abarwaye ibicurane, inkorora, indwara z’uruhu bose barabwifashisha mu kwivura ndetse bunakoreshwa mu kuvura ibisebe byanze gukira.
Dore Intungamubiri dusanga mu Ubuki
Mu buki dusangamo intungamubiri nyinshi cyane zirimo; Ibitera imbaraga, Karoli, Amazi , Poroteyine, Vitamini C, Imyunyu ngugu ya Karisiyumu, Ubutare, Imyunyungugu ya Potasiyumu, Imyunyungugu ya Fosifore, Imyunyungugu ya Zinc, imyunyungugu ya Cuivre, Imyunyungugu ya Manganeze, Imyunyungugu ya Seleniyumu, Vitamini B1,B2,B,B5na B9, Phenolic acids, Flavonoids. Izi ni zimwe mu ntungamubiri dusanga mu buki zituma ubuki bugira akamaro kanini ku mubiri wacu.
Ni bande batemerewe kurya ubuki?
N’ubwo uyu muti ari mwiza ariko hari Hari abantu batemerewe kuwurya barimo, Abana bari munsi y’umwaka 1, mu buki haba hashobora kuba harimo agakoko kazwi ka clostridium botulinum, kakaba gasohora uburozi bushobora kwangiza umwana, kubera ko umubiri we uba utarakura ngo ube wakwihanganira ubwo burozi.
Abarwayi ba Diyabete: ubuki burimo isukari nyinshi, kuburya kuri bo bishobora gutuma indwara ibarembya.
Abana bafite amenyo yacukutse cg yenda gucukuka, abana nabo si byiza ko barya ubuki n’ibindi bintu biryoherera cyane nka biscuits. Hamwe n’ Abantu bafite ibibazo by’uburwayi bw’urwungano ngogozi,
Ubuki bufite akamaro gatandukanye ku mubiri wacu karimo:
Ubuki buvura stress n’ibibazo bya Inflammation
Mu buki kandi dusangamo ibinyabutabire byo mu bwoko bwa antioxidant cyane cyane nka Flavonoids, ibi bikaba bishobora kuvura ikibazo cya Stress n’ibindi bibazo bya inflammation.
Ubuki kandi buvura inkorora no mu mihogo
Ku muntu ufite uburwayi bw’inkorora, ibicurane cg kubabara mu mihogo, ubuki na Tangawizi cg ubuki n’indimu bishobora kumufasha kumuvura izi ndwara.
Kuvura ibisebe n’ubushye
Ubuki bukoreshwa mu kuvura ibisebe n’ubushye kwa muganga, ubuki butuma igisebe gikira vuba kandi bugafasha gukuramo mikorobi n’utundi dukoko dutuma igisebe kinuka cg kikazana amashyira.
Kuvura ibibazo byo mu igogora
Ubuki butuma igogora rigenda neza ndetse bukanatuma udukoko twiza two mu mara turushaho gukora neza.
Buha imbaraga umubiri
Ubuki bukungahaye ku masukari menshi, aya masukari yongera imbaraga ku mubiri ndetse uwaburiye akaba ashobora kumara umwanya munini atarananirwa.
Kurinda ,kuvura no gukesha uruhu
Ubuki kandi bwifitemo ubushobozi bwo kurinda no kuvura uruhu ndetse no gutuma uruhu rusa neza. Ubuki bukoreshwa mu kongerera ubwiza uruhu.
Kuvura ibibazo bya Aleriji
Burya ubuki bushobora kuvura ibibazo byatewe na aleriji cyane cyane yakomotse ku mihindagurike y’ibihe.
Kongerera imbaraga ubudahangarwa bw’umubiri
Burya ubuki bwifitemo ubushobozi bwo gukomeza no kongerera imbaraga ubudahangarwa bw’umubiri mu bijyanye no guhangana n’indwara.
Kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri
Ubushakashatsi bugaragaza ko ubuki bwifitemo ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri zitandukanye.
Kurinda ubwonko
Ubuki bukungahaye ku isukari ya glucose na fructose ikenerwa n’ubwonko mu mikorere yabwo ya buri munsi nk’isoko y’imbaraga.
N’ubwo bimeze gutyo ariko ubuki nabwo bugira n’ibibi bibukomokaho
Muri rusange ubuki bufatwa nkaho nta kibazo bushobora guteza ku muntu ariko hari ingaruka bushobora gutera bamwe zirimo ko Bushobora gutera aleriji
Bushobora kandi Kuzamura isukari cyane yo mu maraso bikaba ari bibi ku bantu babana na diyabete, ubuki kandi bushobora Kuba bwakugwa nabi mu gihe wariye bwinshi , bushobora gutuma amenyo yawe acukuka.
Ku bana kuba bushobora kubatera indwara ya botulism biturutse ku gakoko gashobora kuboneka mu buki.
Icyakora ubuki bushobora kuvura indwara nkinshi cyane zigera kuri 50 gusa hari izo twahisemo kubabwira
Zimwe muri izo ni izi zikurikira; Buvura ibisebe, Buvura ubushye ,Buvura inkorora n’ibicurane, Buvura kuribwa mu mihogo, Buvura igifu , Buvura ibisebe byo mu gifu no mu mara kandi Buvura indwara z’uruhu.
Ubuki ni ingenzi mu buzima muri byose, byaba byiza umuntu agiye abukoresha ariko buri wese akabanza kureba niba ntangaruka byamugiraho bitewe n’uko ashaka kubukoresha.