Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yagejeje ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2024-2025 ingana na miliyari 5,690.1 Frw, ikaba yariyongereyeho miliyari 574.5 Frw bingana na 11.2% ugereranyije na miliyari 5,115.6 Frw yari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2023-2024.
Muri iyi ngengo y’imari, amafaranga ava imbere mu gihugu azaba angana na 60%, ni ukuvuga miliyari ibihumbi 3.414.4Frw, inkunga z’amahanga zingana na miliyari 725.3 bingana na 12.7% naho inguzanyo ni miliyari 1.318.1 angana na 23.%.
Amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo zizishyurwa byihariye 83.2% by’ingengo y’imari yose, ibisobanura ko u Rwanda rwihagije ku ngengo y’imari kuri iki gipimo.
Ingengo y’imari yagabanyijwe mu nkingi eshatu ari zo inkingi yo kwihutisha iterambere ry’ubukungu, inkingi yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse n’inkingi y’imiyoborere myiza.
Mu nkingi igamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu budaheza, bushingiye ku rwego rw’abikorera, ubumenyi n’umutungo kamere w’igihugu.
Ibikorwa bikubiye muri iki cyiciro byagenewe amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 3,393.6 bingana na 59.6%.
Ibikorwa bikubiye mu nkingi y’imibereho myiza byagenewe amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 1,511.7.0 bingana na 26.6% by’Ingengo y’Imari yose y’umwaka wa 2024-2025.
Naho Ibikorwa bikubiye mu nkingi y’imiyoborere myiza byagenewe amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 784.7 bingana na 13.8% by’Ingengo y’Imari yose y’umwaka wa 2024-2025.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 8.2% muri 2023 urenga igipimo cya 6.2% cyari cyateganyijwe. Ibi byatewe n’umusaruro mwiza w’urwego rw’inganda n’urwa serivisi.
Biteganyijwe ko uzazamuka ku kigero cya 6.6% muri 2024 ndetse na 6.5% muri 2025
Uyu mushinga w’itegeko rigena ingengo y’Imari ya Leta ya 2024/2025 wemejwe n’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, uhita woherezwa muri komisiyo kugira ngo iwusuzume.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.Com