Mu nkuru iheruka twabasobanuriye ko Abanyiginya bari abantu b’abatunzi ba kera, bari bafite uruhererekane rw’ubutunzi mu myaka amagana n’amagana kandi ko aribo bavukagamo abami bakagenda basimburana ku Ngoma, uko imyaka yagendaga isimburana.
Muri iyi nkuru rero tugiye kubagezaho ibyagiye biranga Ingoma Nyiginya y’Abazigaba, Abagesera, Abacyaba n’Abungura.
Ingoma Nyiginya y’Abazigaba
Ubundi Ingoma yabo yitwaga Sera. Umwami wabo ku mwaduko w’Abanyiginya yari Kabeja, akaba umwami wo mu Rweya. Bavuga ko Abazigaba baje baturuka mu bice byegereye ikiyaga cya Victoria (Vigitoriya). Gusa no mu burengerazuba bwa Tanzaniya hari Abazigaba batari bake.
Ingoma Nyiginya y’Abagesera
Ingoma Nyiginya yabo yitwaga Rukurura . Igihugu bategekaga ni Gisaka (Gihunya, Mirenge na Migongo). Izina ryabo rifitanye isano n’iry’ikiyaga cya Mugesera. Hari n’abavuga ko u Bugesera bwigeze gutegekwa n’Abagesera.
Icyitonderwa: Mu Basinga, mu Bazigaba no mu Bagesera harimo Abatutsi. Ariko rero n’ubwo bashyikiranye kera cyane n’Abanyiginya n’Abega, abitwa Imfura bo muri aya moko abiri ya nyuma ntibabura guhamya ko abo Batutsi b’abasinga, b’abazigaba n’abagesera mu by’ukuri ari Abahutu.
Bene Ingoma Nyiginya bagize abo Bahutu “Abase” babo, ndetse bakwirakwiza ko ayo moko uko ari atatu (Abazigaba, Abagesera n’Abasinga) ari yo avamo “Abase” b’andi moko yose.
Nyamara si ko bimeze, mu majyaruguru y’u Rwanda, kuko nko mucyahoze ari muri Perefegitura ya Ruhengeri, Abungura bashobora kuba “Abase” b’Abacyaba, Ababanda bakaba “Abase” b’Abasinga. ”
Abase” bari abantu b’abanyacyubahiro, bakora imihango yo gutanga ikibanza, kuzirura, kweza iyo usanzwe ubigenewe yabuze.
Ingoma Nyiginya y’Abacyaba
Ingoma yabo yitwaga Rugara. Igihugu bategekaga cyitwaga Bugara, kigahuza ibihugu bikikije ibiyaga bya Burera na Ruhondo, kikagera no kuri Mukungwa na Base.
Muri icyo gihe Umwami wamamaye wabo ni Nzira ya Muramira umwami w’u Bugara wahiritswe ku mayeri na Ruganzu Ndori wigize “Cyambarantama”.
Izina “Cyambarantama” turisanga no mu migani y’u Burundi bita “ibitito” : uwo Cyambarantama w’i Burundi akora ibintu by’amayeri nk’ibyo bavuga kuri Ruganzu Ndori. Ntibyoroshye rero kumenya ukuri kw’itsindwa ry’icyo gihugu cy’u Bugara.
Abacyaba babarirwa kandi mu moko ya kera cyane mu Bugesera, nk’Abasinga, Abazigaba n’abandi.
Ingoma Nyiginya y’ Abungura
Ingoma y’Abungura ubundi yitwaga Kamuhagama. Nta wuzi igihugu batwaraga uko cyitwaga n’aho cyagarukiraga. Ariko ikidashidikanywaho ni uko icyo gihugu cyari kigizwe n’utu turere : 18 Bumbogo, Buriza, Busigi, Bwanacyambwe n’utundi. Birashoboka ko Abungura bategekaga n’igice cy’u Buganza ndetse n’u Rukaryi rutarigarurirwa n’Abahondogo bo mu Bugesera.
Mu nkuru y’ubutaha tuzabagezaho uko Ingoma y’Ababanda yategetse.
Biracyaza!
Uwineza Adeline
Rwandatribune . Com