Imiterere y’ikirenge igize bimwe mu bigaragaza kamere y’umuntu. Bisobanuye ko niwitegereza umuntu ku kirenge ukareba uko amano ye ateye uramenya imico afite, cyangwa uhite usanga bihuye n’imyitwarire warusanzwe umubonaho.
Nkwibutse ko kumenya imiterere y’abantu ko ari ibintu by’ingenzi, haba ku kazi, mu buzima bwa buri munsi, mu muryango, bituma umenya kanaka uko umwitwaraho, impamvu akora ibyo umubonaho, bityo ukaba wabasha kumenya uko ubana nawe.
Hari abahanga bemeza ko ibintu byose bigaragara ku mubiri biba bifite icyo bisobanuye, noneho bakagenda bakabyiga kandi koko wabisuzuma ugasanga ni ukuri.
Ubwoko 4 bw’ibirenge n’imyitwarire ibaranga ariko turibanda ku Mano
Ikirenge cy’abaromani
Ni ikirenge gifite amano atatu abanza areshya yose uhereye ku gikumwe, ufite ikirenge kimeze gutya ntabwo akunda urwenya, ahubwo agira ibitekerezo byimbitse, bigiye kure,akunda gukora cyane no kumenya vuba imico y’ahantu hatandukanye, ntabwo atinya kuba abandi Bantu bamuhanga amaso(ntabwo ari intinyamaso).
Ikirenge gifite amano areshya yose
Abahanga bakoze ubushakashatsi bemeza ko umuntu uteye gutya aba ari umuntu uvuga make cyane, ntakunda kuvuga ku buzima bwe bwite, hahandi uganira n’umuntu agakunda kwivuga , akavuga famiye ye, uyu muntu ufite ikirenge kimeze gutya bimusaba igihe kinini kugirango abe yakwisanzura ku bantu, kubera ukuntu aba acecetse, biramugora kuba yasobanukirwa amaranga mutima y’abandi. Kuko ntabwo ababaza byinshi ntababwira byinshi, aba ari umuyobozi mwiza Kandi akaba n’inshuti y’inkoramutima, kubera ko ntiyabona umwanya wo kujya kumena amabanga y’inshuti ze, ibyo bituma inshuti yabashije kugira nubwo Atari nyinshi bitewe n’amagambo make agira, ariko inshuti yabashije kugira ziba inkoramutima, kuko azibikira amabanga.
Ikirenge cy’abagereki
Ni ikirenge gifite ino rikurikira igikumwe gusumba ayandi, umuntu ufite iki kirenge arangwa no guhorana icyizere, no kugira umutima mwiza ufungutse cyane, ntakintu na kimwe yumva cyakwitambika mu nzira y’ibyo ashaka kugeraho, iyo ashaka kugera ku bintu runaka arabiharanira, akabikorera, iyo miterere ituma aba umuyobozi windashyikirwa kandi ubasha kuyobora ubuzima bwe uko abishaka, imbaraga ze abasha kuzisaranganya afasha abantu Kandi mubyo akora byose ubona ko akoresha ubwenge bwe Kandi ko aba yatekereje kure.
Ikirenge gifite amano agiye asumbana
Kuva ku gikumwe kugera ku gahera amano agiye asumbana, ikirenge gifite amano ameze gutya, aba afite ubushobozi buhanitse bwo kubika ibanga ariko ngo ntabwo akunda kwisobanura ku Bantu ahubwo ahitamo guceceka, akumva cyane, Kandi guceceka gutya abiterwa no kwanga ko hari aho yasobwa, maze icyubahiro cye kikaba cyahangirikira, Ibi rero bituma atagira inshuti nyinshi kuko abantu ntibamwisanzuraho cyane, kuko bamubonamo ikintu gisa nk’ubwiyemezi kubera kuba bashaka kumusobanuza agahitamo guceceka.
Niyonkuru Florentine