Umwijima ni urugingo rumwe rugize umubiri w’umuntu. Ni inyama iba iburyo,ikaba yegeranye n’igihaha,isa nisesetse hagati yibihaha n’igifu.nayo ishamikiyeho agasabo k’indurwe,ni imwe mu nyama zitagira igufwa mu muntu,ni inyama ifite uburemere bw’ikiro n’igice.
Ni urugingo rushinzwe kwakira amaraso avuye mu mara,tukaba twarwita imvubura mbyeyi,bivuze ko iyo rurwaye ibibazo biba bibi kuko arirwo rugaburira ingingo z’umuntu,iyo rurwaye aho rugaburira hose hagira ikibazo.
Umwijima ni kimwe mu bice by’umubiri bishobora kwangirika iyo ukoresheje nabi amavuta, inzoga, ibyiyumviro n’ibindi.
Aha twavuga ko mkugira ngo wite ku mubiri wawe neza kandi urinde ingingo zawe zirimo n’umwijima wakoresha Imbuto, imboga n’isukari, iringaniye kuko usanga umwijima ukenera amavuta nibura 7% gusa mubyo ukenera mu mubiri.
Ikizakubwira ko umwijima wawe urwaye
Uzasanga umuntu ataryoherwa, iteka yumva mu kanwa habishye , akunda kuribwa n’umutwe,yumva aremerewe ahaba umwijima, iseseme iba nyinshi, kunutsa umwuka wo mu kanwa,kwihagarika inkari z’umuhondo, Kumagara iminwa, kurotaguzwa n’ijoro, kumva utishimye,kurizwa n’ubusabusa k’umwana, kubyimbagana ibirenge, kunanuka cyane n’ibindi.
Iyo uvura umwijima bisaba ko uwoza neza wifashishije ibintu bitawuremerera, aha twavuga mo nk’imbuto, kuzirya kenshi kandi ku’uburyo bwiza.uwoza kandi ukawuha ibitawuremerera,bisaba imbuto kuziririrwa.
Iyo urwaye umwijima ugomba kwirinda inyama z’iseye, amasukari mvaruganda n’urugimbu ruva ku nyamaswa.
Ukeneye gukoresha imbuto, imboga rwatsi nk’ibitunguru bya puwaro, sereri, amashu mabisi,ibitunguru bisanzwe,ibiringanya intoryi,na karoti.
Imbuto uzarya ni pome,n’imizabibu.
Niyonkuru Florentine