Amatwi ni igice cyo ku mubiri wacu gikenera isuku ihagije kandi ikozwe neza ndetse kigomba kubungwabungwa neza.
Isuku yo mu matwi nyamara ijya ikorwa nabi, rimwe na rimwe kubera kutamenya uko ikorwa, ubundi bigaterwa n’ubucuruzi, aho uwakoze igisukura mu gutwi akubwira ibyiza ntakubwire ingaruka zirimo cyangwa uko gikoreshwa
Udukoresho tuzwi nka tige-cotton cyangwa cure-oreille (cotton swab) ntabwo twagenewe gusukura mu gutwi imbere ahubwo ni utwo guhanagura ugutwi kw’inyuma, igikobokobo, ntabwo byemewe kwinjiza mu gutwi imbere kuko uretse kuba ipamba ryavungukiramo, ushobora no gusunikira kure ubukurugutwa nuko aho kugirango busohoke ukabutsindagira.
Gusukura amatwi muri ubu buryo ntabwo byemewe na gato
Rero nubwo ubusanzwe ugutwi ubwako kwikorera isuku, ariko mu gihe uhisemo kugusukura hari ibyo ugomba kuzirikana, hari n’uburyo ushobora kubikoramo neza nkuko tugiye kubirebera hamwe.
Uburyo bwiza bwo gusukura mu gutwi uri mu rugo
1.Banza umenye neza ko nta gikomere kiri mu gutwi cyangwa ubundi burwayi nk’umuhaha
Kuko gusukura ugutwi bisaba kugira ibyo usukamo, ntabwo ari byiza kuba wabikora urwaye mu gutwi cyane cyane iyo hari ibikomere cyangwa ubundi burwayi ufite.
Kugirango umenye ko mu gutwi harimo uburwayi bisaba kujya kwa muganga gusa hari ibimenyetso:
Umuriro
Ibisohoka mu gutwi by’umuhondo cyangwa icyatsi
Guhitwa no kuruka
Kuribwa cyane kandi bihoraho
2.Tunganya ibyo gusukura
Ibyo gusukura mu gutwi bibaho bigurwa muri farumasi gusa hari n’uburyo ushobora kwitunganyiriza umuti wo gusukura mu gutwi.
Ushobora kubikora wifashishije kuvanga amazi ashyushye na kimwe muri ibi bikurikira:
Akayiko gato cyangwa 2 twa eau oxygenée (hydrogen peroxide) ya 3% cg 4%
Ufata akayiko cyangwa 2 tw’amavuta azwi nka mineral (urugero ni Vaseline)
Akayiko cyangwa tubiri twa glycerin
Eau oxygenée iraboneka muri farumasi
Ibi ubivanga mu mazi macye nka 20ml
3.Tunganya icyo gushyirishamo umuti
Nubwo ushobora kubikorera mu kintu kirangaye, ariko umuti uzawusuka mu gutwi ukoresheje ikintu kibonezamo neza. Aha ushobora gukoresha igitoryi (syringue), agacupa kavuyemo amavuta ariko bakanda (gafite umunwa ubumbye) cyangwa ikindi cyose gishobora kwinjira mu gutwi kitabangamye.
Noneho usukemo umuti byibuze ugere muri ½ cy’igikoresho
4.Hengeka umutwe
Kugirango umuti uze kugera neza mu gutwi, ni byiza ko umuyoboro w’ugutwi uba uringaniye neza. Ugutwi ugiye gusukura niko kuba kuri hejuru, bishobotse wabikora uryamiye urubavu
5.Sukamo umuti buhoro buhoro
Fatira icyo ukoresha hafi y’umwinjiro w’ugutwi, ntiwinjizemo imbere ariko noneho ujye ukandiramo umuti buhoro buhoro. Kuko utabyikorera ni byiza ko uwubikora akurukiza izi nzira.
Gusa niba wakoresheje hydrogen peroxide ushobora kumva ikimeze nk’igihu mu gutwi, ibyo ni ibisanzwe ntibigutere ubwoba
6.Tegereza
Kugirango umuti ukore bisaba iminota hagati ya 5 na 10. Guma uko umeze ntiwinyeganyeze urindire iyo minota kugeza irangiye kugirango umuti ube wamaze kwivanga n’ubukurugutwa. Niba wakoresheje eau oxygenée cyakindi kimeze nk’igihu nigishiramo umuti uzaba wamaze gukora
7.Kuramo ibiri mu gutwi
Nyuma y’iyi minota noneho ongera uhengeke umutwe ugutwi kwagiyemo umuti ariko kureba hasi. Utegeho akantu munsi y’ugutwi kugirango ibivuye mu gutwi bigweho. Ushobora no gukoresha agapampa ugashyira ku gutwi gusa ukirinda kuryinjizamo imbere
8.Unyuguza
Ugutwi nanone kuri hejuru, shyiramo amazi anganya ubushyuhe n’umubiri (37°C), uyapurizemo ukoresheje cya gitoryi cyangwa ikindi kintu wakifashisha akinjiramo neza agasukura ibyasigayemo
Mbere yo kubikora ubanze ukurure ugutwi uzamura kandi ujyana inyuma kugirango umwenge ugaragare neza
9.Umutsa
Ibi birangiye noneho hanaguza agatambaro keza ugutwi inyuma ariko, unagerageze gusa nuzunguza umutwe ngo amazi yasigayemo avemo.
Ubikore kuri buri matwi yose kugeza wumvise nta kintu kikirimo
Ibi ubikora byibuze mu minsi 3 ikurikirana niba wari umaze igihe kinini udasukura amatwi yawe.
NB: Ibyo ugomba kwitonera
Ni byiza gusukura amatwi nyuma yo koga umubiri wose kuko niho ubukurugutwa buba bworoshye
Niba utarasobanukirwa neza uko wabikora wagana muganga akabigufashamo
Kirazira gukoresha ikindi kintu nk’ipamba, igifuniko cy’ikaramu cyangwa igitambaro mu gutwi imbere
Niba wakoresheje eau oxygenée nyuma ukumagara mu gutwi, sigamo utuvuta ducye twa Vaseline
Niba bikabije cyane wagana umuganga w’inzobere mu ndwara z’amatwi
Eau oxygenée ntigomba gukoreshwa birenze 2 mu cyumweru
Ibi ntibikorwa ku bana bari munsi y’imyaka 12
UMUTESI Jessica