Igihe abantu barwaye Umutima, iyo ari imitsi minini igarura amaraso mu Mutima ifite ikibazo ikaba yabaye mito,yarakomeye,cyangwa se izibye,bituma haba umuvuduko w’ikirenga w’amaraso .
Ubibwirwa n’uko urwara ibikanu,wakaraba mu maso ukagira amaraso mu menyo,ukagira ubute bwo kubyuka mu rukerera, ukishima mu mugongo nta ruheri ruhari,ukababara mu ibere ry’ibumoso,ukarya vuba vuba igihe urya wenyine,wagenda ukaruha amaguru,kwaka umuriro mu mutwe ahagana mu gihorihori, uba ufite umuvuduko w’ikirenga w’amaraso.
Umuti
Ufata igitunguru gitukura kimwe, Kokombule (cocomble)imwe, indimu imwe,ukabikatakata neza ,ukavangamo amavuta ya elayo ibiyiko 2,ugashyiraho ikiyiko cy’ubuki bwiza( kuko ubuki,bugira vitamin B8 na B9 bituma umutima utera neza)ukabirya wenda kurya ku manywa, ukabikora kane mu cyumweru ukarangiza ukwezi.
Nubwo byitiriwe umuti w’umutima binavura amara,ababizi bazi ko iyo umuntu avuye umutima aba avuye n’impyiko,kandi iyo umaze kuvura umutima n’impyiko uba uvuye n’imitsi,uba uvuye rubaga impande, n’Ibinya.
Iyo Umutima wigize akaraha kajyahe,ufata ibumba ritukura ukaritoba mu mazi watetsemo teyi,ugasiga ku mugongo uhereye ku rutirigongo mu rukenyerero ukageza mu gikanu, rikahamara isaha 1 ugakaraba,ukabikora iminsi 7. Iyo umaze kubikora kandi uba urangije kuzibura imitsi,kuko ibumba riri mu bintu bizibura imitsi,umutima ugatera neza.
Kuko iyo ushaka kuvura indwara y’ umuvuduko ubanza kuvura Umutima kuko niho bibera.
Niyonkuru Florentine