Nyuma y’igihe kitari kinini Minisiteri y’Uburezi MINEDUC, itangaje ingengabihe y’amashuri y’umwaka 2023-2024. Minisiteri y’uburezi yatangaje ko amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza ndetse n’i cyiciro cy’ambere cya mashuri yisumbuye umwaka w’amashuri 2022-2023.
Ni mu itangazo Minisiteri y’uburezi (MINEDIC)yashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere, tariki 11 Nzeri 2023, rimenyesha Abanyarwanda bose ko kuri uyu wa 12 Nzeri 2023,s aa tanu z’amanwa irashyira ahagaragara amanota yibizamini bya leta bisoza amashuri abanzanza,n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, umuhango wo gutangaza ayo manota, uzanyura ku murongo wa Youtube w’iyo Minisiteri.
Abanyeshuri bazatangarizwa amanota mu mashuri abanza ni 202,967, nyuma y’uko ku wa 17 Nyakanga 2023 batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023, aho byitabiriwe n’abahungu 91,067 mu gihe abakobwa ari 111,900.
- Kwamamaza -
Ni mu gihe mu cyiciro rusange (Tronc Commun), abana bagiye gutangarizwa amanota basaga ibihumbi ijana na mirongo itatu(130).
Schadrack NIYIBIGIRA