Minisiteri ya Siporo yashyizeho amabwiriza mashya agenga ibikorwa bya siporo maze imyitozo y’amakipe ndetse n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo birahagarikwa harimo na shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Aya mabwiriza mashya yatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki 30 Ukuboza 2021, mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa, ni amabwiriza agomba gutangira kubahirizwa guhera tariki 1 Mutarama 2022.
Nk’uko iri tangazo ribisobanura, ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye ndetse n’izikorewe hanze abantu bategeranye ziremewe, gusa imyitozo y’amakipe n’amarushanwa bigenga n’ingaga za siporo byasubitswe.
Gusa amakipe y’igihugu n’ama clubs ari mu mwiherero yitegura imikino mpuzamahanga yemerewe gukoza imyitozo ariko ikabera mu muhezo.
Minisiteri ya Siporo yashyizeho kandi amabwiriza agomba gukurikizwa no kubahirizwa mu bikorwa bya siporo byemewe, harimo ko abagize ikipe bose bagomba kuba barakingiwe Covid-19 mu bwuzuye uretse abari munsi y’imyaka 18 y’amavuko, ibi bikajyana no kwipimisha Covid-19 mu gihe cy’amasaha 24 mbere yo kwitabira imyitozo cyangwa amarushanwa.
Ni mu gihe kandi nta muntu wemerewe kwinjira aho amakipe akorera imyitozo cyangwa umukino uretse abakinnyi, abatoza, abayobora imikino n’abayihagarariye. Aho imyitozo n’amarushanwa bibera hagomba gushyirwaho ingamba zo kwirinda Covid-19.
Minisiteri ya Siporo yibukije ko ibikorwa by’imyitozo n’imikino y’amatsinda atarabigize umwuga ndetse n’ibikorwa by’imyitozo yigisha abakiri bato bitemewe kugeza igihe cyose hazatangarizwa andi mabwiriza.
Bongeye kwibutsa no gushishikariza abakinnyi, abatoza, abafite imirimo mu rwego rwa siporo bose ko bagomba kwingiza Covid-19 byuzuye kandi bagakomeza kwirinda iki cyorezo.
Ibi bikorwa bya siporo bihagaritswe kubera ubukana icyorezo cya Covid-19 gikomeje kugaragaza harimo kuba imibare y’abandura ikomeje kwiyongera.
Uwineza Adeline