Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu MUsabyimana Jean Claude yavuze ko nta ngurane iteganyijwe, izahabwa abava mu manegeka bitewe n’uko ari ukurokora ubuzima bwabo buba buri mu kaga. Yakomeje avuga ko impamvu ari uko ntacyo Leta iteganya kuzakorera kuri ubwo butaka bwabo.
Yabitangaje ku wa 24 Kanama 2023, aho yabishimangiye abwira abifuza ingurane ko ntaziteganijwe ku bibanza byabo kuko kubakuara mu manegeka ari ugukura ubuzima bwabo mu kaga.
Mu magambo ye yagize ati ” ubutaka ni ubwabo bagomba kubukoresha icyo bugenewe, nicyo babuteganyiriza.
Avuga ko ubutaka bwose budaturwaho kuko hari ubwagenewe inganda, ubworozi , ubuhinzi , ubusitani, ibikorwa by’imyidagaduro , amashyamba n’ibindi.
Avuga Kandi ko kuba hakubakwa byaterwa n’inzu iyo ariyo igiye kuhubakwa bijyanye n’imiterere yaho.
Minisitiri Musabyimana arasaba abaturage kumva neza impamvu bimurwa, ko ari uburyo bwo kurokora abaturage ngo bakure ubuzima bwabo mu kaga, Kandi ko uzashobora kuba yakubaka inyubako ijyanye n’uburyo aho hantu hameze ko ntakabuza azajya gutura.
Yavuze ko leta itazategereza ngo abantu bahure n’ibiza ahubwo ko igomba kubavana mu kaga nyuma ikazakurikirana ibindi nyuma ariko abantu ari bazima.
Mu iteganyagihe rigaragaza ko meteo Rwanda yagaragaje ko igihe kiraza cy’imvura y’umuhindo izaba Ari nyinshi yiganjemo inkuba n’umuyaga byinshi.
Aho ibwira abaturage kugira umwete wo kwita ku mazu yabo bazirika ibisenge , gusibura inzira z’amazi no guca imiferege y’amazi bikazabafasha kuba nta muntu uzasenyerwa n’umuyaga cyangwa ngo abe yasenyerwa n’umuvu w’amazi.
Niyonkuru Florentine.