Jean Pierre Bemba Minisitiri w’ingabo muri Repubika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko igirikare cya FARDC, kiteguye gusubizanya ubukana mu gihe cyose hagira isasu riraswa mu mujyi wa Goma .
Ati:” Mbivuze mu izina rya Perezida wa Repubulika ko nihagira isasu riraswa mu mujyi wa Goma,, tuzahita dusubizanya ubukana ako kanya kandi ntabwo bizafatwa nk’Impanuka. ”
Nyuma y’aya magambo ya Jean Pierre Bemba , benshi bahise babihuza n’amakimbirane DRC ifitanye n’u Rwanda, biturutse ku kuba yarayatangaje ubwo yarimo amurikira intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’Amerika , icyo yise amashusho yafashwe na Drones agaragza ingabo z’u Rwanda, ziri mu bikorwa bya gisirkare ku butaka bwa DRC aho yanashimangiye ko zarimo zifasha abarwanyi ba M23.
- Kwamamaza -
Ubwo yarimo amurika ayo mashusho, Jean Pierre Bemba yavuze ko ari ubugenzuzi bwakozwe n’utudege duto(drones), tugaragaza ingabo z’u Rwanda ziri muri gurupema ya Tongo , teritwari ya Rutshuru ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ”
ibi birego ariko, biheruka guterwa utwatsi na Guverinoma y’Urwanda, binyuze mu ijwi ry’umuvugizi wayo Yolande Makoro ,wabwiye itangazamakuru ko ayo mafoto, nta kintu gishya agaragaza ahubwo ko ari ibikorwa bisanzwe bya Guverinoma ya Congo bigamije kurangaza abantu .
Ati “Ni ibintu bigamije kurangaza gusa, twarabibonye mbere inshuro nyinshi muri za raporo, ntabwo ari bishya. Ntabwo bigamije gukemura ikibazo cy’umutekano n’imiyoborere muri RDC kandi ni uburyo bwabo bwo kongera gutorwa.”
- Kwamamaza -
Yakomeje avuga ko ,igiteye impungenge ari uko Guverinoma ya Congo ikomeje gufasha imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo FDLR mu kuyiha ibikoresho no mu bikorwa bya politiki.
Jean Pierre Bemba atangaje ibi , mu gihe mu minsi mike ishize, igisirikare cya Leta ya Congo FARDC, cyarashe amasusu ku butuka bw’u Rwanda mu mirwano cyari gihanganyemo na M23 mu gace ka Kibumba .
icyo gihe amwe muri ayo masasu , yakomerekeje umuturage mu karere ka Rubavu, ibintu u Rwanda rwafashe nk’ikindi gikorwa cy’Ubushobotaranyi bugambiriwe buri gukorwa n’Ingabo za Repbulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com