Ku wa Gatandatu tariki 31 Kanama , ibyihebe byiyitira Isilamu byateze igico abapolisi/ingabo zo mu Rwanda zari ku irondo, mu karere ka Mocimboa da Praia, mu majyaruguru ya Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado ibyo bikaba byarabaye mu gicuku cyo kuri uwo munsi.
Umuyobozi w’akarere ka Mocimboa da Praia, Sergio Cipriano, waganiriye na Televiziyo ya Mozambike (TVM) kuri uyu wa Kabiri yagize ati: “ahagana mu ma saa yine na 15 z’ijoro, irondo ry’ingabo z’u Rwanda ryaguye mu gico cyari cyatezwe n’ibyihebe, byanavuyemo kurasana, maze umukobwa umwe ukiri muto ahasiga ubuzima ”.
Ikinyamakuru cyo muri Mozambique cyavuze ko muri icyo gico ku ngabo z’u Rwanda, umukobwa w’imyaka 16 ari we warashwe ahita apfa.
- Kwamamaza -
Ibyo byihebebe ngo byahise bihunga nta yandi makuru aramenyekana bikaba bikekwa ko abo bagizi ba nabi bari bake cyane.
Cipriano yavuze ko ibintu byifashe neza Kandi inzego z’umutekano za Mozambike ziri maso kugira ngo ibintu bikomeze kugenzurwa.
Umuyobozi yakomeje ashimangira ko ubu umutekano umeze neza, aho abakora imirimo itandukanye bari kiyikora ntakibazo ati “Abakora umwuga w’uburubyi bari kuroba ndetse n’abahinzi basubiye mu mirima aho bari guhinga nta kibazo”.
- Kwamamaza -
Si ibyo gusa kuko Ciprino yavuze ko hashobora kuba habaye ikindi gitero, ariko amakuru akaba ataremezwa.
Ati: ” Hari abavuga ko bumvise amasasu, ariko nta makuru afatika turabona gusa inzego za polisi ziri gukora iperereza.
Cipriano yahamagariye abaturage kuba maso no gutanga amakuru yuwo bakeka ko yahungabanya umutekano bakajya babimenyesha ingabo za Mozambike niz’u Rwanda.
Icyitegetse Florentine
- Kwamamaza -
Rwandatribune.com