Ubujura bukomeje kuba ikibazo mu karere ka Musanze, aho mu ijoro ryo kuya 18 Nzeri , umugabo w’imyaka 31 witwa hakizimana Isaac yakomerekejwe bikomeye n’abajura batatu.
Hakizimana Isaac abarizwa mu kagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yagejejwe mu bitaro bya Ruhengeri,aho yakomerekejwe nabajura ubwo yarari gutaha ahagana mu masa tatu ajya iwe .
Yavuze ko yarari ku igare aparitse kuri botike,abagizi ba nabi bari bamucunze ,maze baterura igare barirukanka ,abirukankaho kuko bari batatu basa nababipanze baramukubita ,muriyo mvururu bamutwaye amafaranga ibihumbi umunane bamukubita n’ibuye mu mutwe .
- Kwamamaza -
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabararika, Nduwayo Charles, yavuze ko mu ma saa tanu z’ijoro rishyira tariki 17 Nzeri 2023, abasore batatu bafashe uwo mugabo ubwo yari atashye baramukubita barangije baramwambura. Nkuko iyi nkuru tuyikesha Kigali to day.
Habimana yatabawe n’irondo ,kuko irondo rikihagera abo bajura birukanse ,nawe ajyanwa ku bitaro bya Ruhengeri aho arwariye kugeza ubu aracyakurikiranwa n’abaganga..
Umwe mu bajura yafashwe kugeza ubu yashyikirijwe polisi ,kugirango azabone uko ashyikirizwa ubugenzacyaha RIB,mu gihe bakomeje gushaka abandi bajura babiri basigaye ,kandi hari icyizere ko bazafatwa kuko ,uwakomerekejwe yabashije kubavuga.
- Kwamamaza -
Uwo muyobozi yavuze ko bakomeje gukaza uburinzi, hifashishijwe amarondo, mu rwego rwo guhashya ubwo bujura bukomeje gufata indi ntera.
Niyonkuru Florentine