Mu mahangaNyamukuruPolitikeUbuzima

Mu mahanga: Trump yatangaje ko Amerika iri mu ntambara n’ icyorezo cya covid 19.

Mu mahanga: Trump yatangaje ko Amerika iri mu ntambara n’ icyorezo cya covid 19.

Yiyise “Perezida wo mu ntambara”, Perezida Donald Trump yasezeranyije ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizagera ku “nsinzi yuzuye” mu ntambara zirimo kurwana na coronavirus.

Yabivuze ubwo yasubizagaho ingamba zo mu gihe cy’intambara igihe  naho Koreya ya ruguru yo yemereye  Amerika kongera ikorwa ry’ibikoresho by’ingenzi mu buvuzi.

Hagati aho, abadepite bo muri Amerika babiri e,jo bundi ku wa gatatu babaye aba mbere mu bagize inteko ishingamategeko y’Amerika banduye coronavirus.

Abo ni Ben Mc Adams, umudemokarate uhagarariye leta ya Utah, na Mario Diaz-Balart, umu Repubulikani uhagarariye leta ya Florida,Coronavirus ubu yageze muri leta zose zigize Amerika.

Muri Amerika abantu barenga 9,300 bamaze kwandura Covid-19 – indwara yo mu myanya y’ubuhumekero iterwa n’iyo virusi – naho abagera 150 imaze kubica.

Ku isi, abantu barenga 220,000 bemejwe ko bayanduye kugeza ubu. Abarenga 8,800 imaze kubica.

Perezida Trump yavuze iki nyirizina?

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu biro bye bya White House, Perezida Trump yabajijwe n’umunyamakuru niba abifata nkaho iki gihugu kiri mu gihe nk’icy’intambara mu rwego rwo kurwanya iyo virusi?

Yasubije ati: “Ni intambara. Ninako mbifata, urebye, nkaho ndi Perezida wo mu ntambara”.

Muri iki cyumweru, Bwana Trump yakoresheje ibiganiro bya buri munsi kuri ibi bihe bidasanzwe igihugu kirimo, nyuma yaho ashinjwe kuba yarirengagije coronavirus mu bihe bya mbere byayo muri Amerika.

Yagize ati: “Tugomba kwigomwa twese hamwe, kubera ko iki kibazo twese turagifatanyije, kandi tuzakirangiriza hamwe, ni umwanzi utaboneshwa amaso, Uwo iteka ahora ari we mwanzi ukomeye cyane kurwanya.

“Ariko tugiye gutsinda uyu mwanzi utaboneshwa amaso, ntekereza ko tugiye no kumutsinda byihuse kurusha uko twabitekerezaga, kandi izaba ari intsinzi yuzuye.

Hagiye kwitabazwa ibitaro byo mu bwato,Bwana Trump yatangaje ko agiye gushyira umukono ku itegeko-teka rizwi nka ‘1950 Defense Production Act’, riha ububasha Perezida gutegeka ibikorwa by’ubucuruzi by’abasivile gufasha mu gukora ibicyenewe ku bw’inyungu z’umutekano w’igihugu.

Ariko nyuma yatangaje ku rubuga rwa Twitter ko yafata izo ngamba gusa “ibintu bigeze irudubi mu gihe kiri imbere”.

Bwana Trump yanavuze ku magambo ya Steve Mnuchin, umukuru w’ibiro by’imari by’Amerika, yuko iki cyorezo gishobora gutuma ubushomeri bwiyongera bikomeye bukagera ku 20%.

Avuga kuri ayo magambo ya Bwana Mnuchin, Perezida Trump yavuze ko ibyo byaba ari uko “ibintu byageze irudubi burundu burundu”.

Perezida Trump kandi yavuze ko ibitaro byo mu bwato bubiri bw’abasirikare barwanira mu mazi bizakoreshwa mu gufasha kugabanya umuzigo witezwe kubaho kubera ukudahaza kw’ibitanda by’abarwayi.

Byitezwe ko ubwato buzwi nka ‘USNS Comfort’ bwoherezwa ku mwaro wa New York Harbor, nubwo abategetsi bo mu rwego rwa gisirikare bavuze ko kuri ubu buri gukorerwa isuzuma ry’imikorere muri leta ya Virginia.

Ubundi bwato, buzwi nka ‘USNS Mercy’, buri gutegurirwa koherezwa mu burengerazuba bw’Amerika.

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru cyo ku munsi w’ejo ku wa gatatu, Bwana Trump yongeye guhakana ibivugwa ko ugukoresha kwe kw’ijambo “virusi y’Ubushinwa” ashaka kuvuga Covid-19, kurimo ivangurabwoko.

Mbere yaho kuri uwo munsi, umupaka ugabanya Amerika na Canada, wa mbere mu burebure ku isi, urebye warafunzwe, usibye gusa ku ngendo z’ingenzi no ku bucuruzi.

Bwana Trump yanatangaje ingamba nshya yo guhashya abimukira n’abashaka ubuhungiro bambuka umupaka w’Amerika na Mexico.

Yavuze ko ubutegetsi bwe buzifashisha itegeko rituma abantu bakumirwa mu kwirinda ikwirakwira ry’indwara zandura.

 Habumugisha vincent.

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close