• Languages :
  • English
  • Francais
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Saturday, March 25, 2023
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Rwanda Tribune
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
KWAMAMAZA
Ahabanza Mu mahanga

Mu muvuno mushya DRC yiyemeje kugura indege zikomeye zo guhangana na M23

Na Adeline Uwineza
March 18, 2023
Muri Mu mahanga, Nyamukuru, Politike
2
Mu muvuno mushya DRC yiyemeje kugura indege zikomeye zo guhangana na M23
370
Yasangijwe
4.6k
Yasuwe
Share on FacebookShare on Twitter

Leta ya Congo yiyemeje guhindura umuvuno ijya gushakisha indege z’intambara zikomeye kurusha izo yari ifite kugirango ibafashe guhangana n’inyeshyamba za M23, kuko yamaze kubona ko intambara yo k’ubutaka ingabo zayo zitayishoboye, cyakora ibi ntibikuyeho ko imihini mishya itera amabavu.

Gusa n’ubwo bimeze gutyo izi ngabo za Leta zari ziherutse kugura indege z’intambara mu burusiya, ariko ntibyabahiriye kuko byabaye ibya ya mihini mishya itera amabavu tumaze kuvuga haruguru, aho kuzirasisha inyeshyamba birasira abaturage karahava, ndetse kunshuro yakurikiyeho birasiye abasirikare babo byo kwibeshya. nyuma y’ibi rero hari abatangiye kuvuga ko nibagura indege bagasiga abazitwara bazaba bokoze ubusa rwose.

Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, zakomeje kuba ibigwari k’urugamba zihanganyemo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, kuko  zumva urusasu ruvuze zikizwa n’amaguru, bityo  iyi ikaba ariyo mpamvu Leta ya Congo yafashe icyemezo cyo gushakisha indege z’intambara zikomeye zabafasha guhangana n’izo nyeshyamba

Ibi kandi byemejwe n’ ikinyamakuru Africa Intelligence gikunze kuvuga k’umutekano w’ibihugu, aho kivuga ko hari ikipe y’abantu bageze i Kinshasa baje kugurisha iki gihugu indege zakoze za Belarus zitwa Sukhoi Su-27 zakozwe mu mwaka wa 1980.

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze gufata uduce twinshi two muri Kivu y’amajyaruguru ikubise inshuro FARDC n’inyeshyamba zose bafatanya wongereyeho n’abacancuro.

Iki gihugu kandi cyakunze kumvikana cyikoma u Rwanda ngo nirwo rufasha inyeshyamba za M23 nyamara narwo rukabihakana, ahubwo rugashinja DRC gukorana na FDLR umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u Rwanda.

Ibihamya byagaragaje ko FDLR ifasha leta ya DRC nubwo ntacyo byatanze kuko M23 yakomeje kubakubita inshuro bakiruka.

Ikinyamakuru twavuze haruguru kandi  cyemeje ko iki gihugu cyakiriye irindi itsinda rivuye mu bushinwa kugira ngo bumvikane uko bagura indege kabuhariwe CAC/PAC JF-17 Thunder zo Kuyifasha kurasa inyeshyamba za M23.

Iyo kipe ikomeye iturutse muri China National Aero-Technology Import & Export Corp (CATIC) yageze i Kinshasa mu cyumweru gishize,iri kumwe n’abayobozi ba People’s Liberation Army (PLA),baje kugurisha indege zo mu bwoko bwa JF-17 Thunder igihugu cya DR Congo.

Leta ya Congo iri gukora ibishoboka byose mugushakira itsinzi yo kurwanya umutwe w’inyeshyamba za M23 mu ndege z’intambara zo mu bwoko bukomeye  kuko yamaze kubona ko ingabo zayo zidashoboye kurwana intambara yo k’ubutaka

Uwineza Adeline

Ibijyanye Nayo Inkuru

Intara ya Kivu y’amajyaruguru yongeye gufunga amayira yerekeza mu mujyi wa Goma
Mu mahanga

FARDC yihakanye ibyaha by’intambara ishinjwa n’inyeshyamba za M23

March 25, 2023
Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina
Nyamukuru

Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

March 25, 2023
Ni ibiki u Bubiligi bwahaye u Rwanda byifashishwa mu gushinja Rusesabagina?
Nyamukuru

Bidasubirwaho Rusesabagina ntakiri imfungwa, menya uko yasohotse muri Gereza n’aho yahise ajya

March 25, 2023
Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka
Nyamukuru

Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

March 25, 2023
Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda
Nyamukuru

Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

March 25, 2023
Si Rusesabagina na Sankara bafungurwa gusa, bararekuranwa n’abandi 18
Nyamukuru

Si Rusesabagina na Sankara bafungurwa gusa, bararekuranwa n’abandi 18

March 24, 2023

Ibitekerezo 2

  1. bwahika says:
    7 days ago

    Intambara hafi ya zose zibera muli Afrika,ziba ari abaturage b’igihugu basubiranamo.Reba RDC,Burundi,Somalia,Central African Republic,Uganda,Congo Brazza,Tchad,etc…Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze urukundo tureke kurwana”.Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera military budget,bigakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Defense Budget y’ibihugu byose (Global Military Budget),igera kuli 2 Trillions USD ku mwaka.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.

    Reply
  2. Nshuti says:
    6 days ago

    Bjr,
    Ndibariza congo, niba idashaka amahoro ishaka intambara? Nonese ibyo irimo ipanga yobwirako abandi bo batabibona

    Nitwa Nshuti

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Izijyezweho
  • Ibitekerezo
  • Iziheruka
Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

October 23, 2020
DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

November 3, 2022
ADEPR:Abashumba ba za Paruwase 435,Abacungamutungo 435 n’abavugabutumwa 3600 basezerewe

ADEPR:Abashumba ba za Paruwase 435,Abacungamutungo 435 n’abavugabutumwa 3600 basezerewe

April 5, 2021
Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

March 21, 2022
DRC yatangaje ko yiyemeje kugaba igitero ku Rwanda _ Patrick Muyaya

DRC yatangaje ko yiyemeje kugaba igitero ku Rwanda _ Patrick Muyaya

24
DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

20
Breaking News: Umutwe wa M23 wateye utwatsi ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC  i Luanda

Breaking News: Umutwe wa M23 wateye utwatsi ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC i Luanda

15
Perezida Tshisekedi murugamba rwo gushakisha Jenerali Omega ngo abatabare

Perezida Tshisekedi murugamba rwo gushakisha Jenerali Omega ngo abatabare

15
Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

March 25, 2023
Ni ibiki u Bubiligi bwahaye u Rwanda byifashishwa mu gushinja Rusesabagina?

Bidasubirwaho Rusesabagina ntakiri imfungwa, menya uko yasohotse muri Gereza n’aho yahise ajya

March 25, 2023
Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

March 25, 2023
Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

March 25, 2023
KWAMAMAZA
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Call us: 0783 646 291

© 2023 Rwanda Tribune - Web development by Codity.

Ntabyabonetse
Reba Byose
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV

© 2023 Rwanda Tribune - Web development by Codity.