• Languages :
  • English
  • Francais
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Saturday, March 25, 2023
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Rwanda Tribune
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
KWAMAMAZA
Ahabanza Nyamukuru

Mu Rwanda hasojwe amahugurwa ku gusuzuma ibiribwa n’imiti yatanzwe n’inzobere zo mu Butaliyani

Na Chief Editor
July 23, 2022
Muri Nyamukuru, Politike
0
Mu Rwanda hasojwe amahugurwa ku gusuzuma ibiribwa n’imiti yatanzwe n’inzobere zo mu Butaliyani
162
Yasangijwe
2k
Yasuwe
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 30 bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda, basoje amahugurwa y’iminsi itanu, ku bijyanye no gusuzuma ibiribwa n’imiti, yatanzwe n’inzobere mu by’ubuzima zo mu ishami ry’Ubuzima muri Jandarumori y’u Butariyani.

Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2022, mu gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye ku Kacyiru.

Aya mahugurwa yatangwaga n’inzobere mu by’ubuzima zo mu ishami ry’Ubuzima muri Jandarumori y’u Butariyani izwi ku izina rya Carabinieri, mu rwego rw’ubufatanye na Polisi y’u Rwanda hibandwa ku masomo atandukanye arimo; Ubufatanye mpuzamahanga, Amahame y’isesengura ry’ibyateza ibibazo hamwe n’ingingo zikomeye z’igenzura, Umutekano n’isuku y’ibiribwa no gukurikirana ibiciro byabyo, iperereza ku buriganya mu icuruzwa ry’ibiribwa, uburyo bwo gusaka, amategeko n’amabwiriza agenga icuruzwa ry’ibiribwa n’imiti n’ibindi.

Ubwo yasozaga ku mugaragaro aya mahugurwa umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, Deputy Inspector General of Police (DIGP), Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko ubufatanye, gusangira ubunararibonye n’imikorere myiza ari bumwe mu buryo bwo gutsintsura ikibazo cy’imiti n’ibiribwa cyugarije Isi yose.

Yagize ati: “Ikibazo cy’ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti ni ikibazo gihangayikishije Isi kandi mu buryo bwo kubitsinda, ni ubufatanye no kwigira ku bandi ubumenyi n’imikorere myiza. Ni muri urwo rwego Polisi y’ u Rwanda, ibinyujije mu bufatanye busanzwe na Carabinieri, yateguye aya mahugurwa hagamijwe ko abayitabiriye bagira  ubumenyi  bwo gusuzuma neza ubuziranenge  bw’imiti n’ibiribwa.”

Yakomeje agira ati: “ Aya mahugurwa azafasha mu kunoza ubucuruzi bw’ibiribwa no kugera ku bisabwa mu rwego rwo kwihaza mu biribwa, guha abashinzwe ibiribwa ubumenyi bukenewe ku bijyanye n’umutekano w’ibiribwa n’isuku yabyo ndetse  n’ikorwa ryabyo, kuzamura urwego rwo kubahiriza amategeko y’ibiribwa n’urwego rw’ubumenyi ku bagenzuzi b’ibiribwa n’imiti.

DIGP Ujeneza yasabye abitabiriye amahugurwa kugeza ubumenyi ku bandi kugira ngo bagere ku ntego imwe yo kubungabunga umutekano w’ibiribwa n’imiti hagamijwe kurinda   ubuzima rusange bw’abaturage.

Ku ruhande rwe, Col. Francesco Sessa, uhagarariye Carabinieri mu Rwanda, yashimiye abitabiriye amahugurwa kuba barize neza ibikubiye muri aya mahugurwa anabasaba kubishyira mu bikorwa no guhanga udushya hagamijwe kugira umuryango utekanye.

Muri aya mahugurwa, abayitabiriye bakoze ingendo shuri mu nzego z’ubuzima ndetse niz’ibiribwa ahantu hatandukanye harimo; Kigali Heights, supermarket za Simba na Solo Luna bar na resitora kugira ngo barebe icyuho kandi bamenye uburyo bwo kubikemura. Bize kandi ibijyanye no kuranga ibiryo no kubungabunga ibiryo mu bihe bikwiye.

DIGP Jeanne Chantal Ujeneza yasoje aya mahugurwa
Col. Francesco Sessa ari mu bahuguye aba bantu
Abarimo abakozi ba RIB bari mu bahuguwe
N’abo muri Polisi y’u Rwanda

RWANDATRIBUNE.COM

Ibijyanye Nayo Inkuru

Intara ya Kivu y’amajyaruguru yongeye gufunga amayira yerekeza mu mujyi wa Goma
Mu mahanga

FARDC yihakanye ibyaha by’intambara ishinjwa n’inyeshyamba za M23

March 25, 2023
Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina
Nyamukuru

Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

March 25, 2023
Ni ibiki u Bubiligi bwahaye u Rwanda byifashishwa mu gushinja Rusesabagina?
Nyamukuru

Bidasubirwaho Rusesabagina ntakiri imfungwa, menya uko yasohotse muri Gereza n’aho yahise ajya

March 25, 2023
Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka
Nyamukuru

Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

March 25, 2023
Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda
Nyamukuru

Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

March 25, 2023
Si Rusesabagina na Sankara bafungurwa gusa, bararekuranwa n’abandi 18
Nyamukuru

Si Rusesabagina na Sankara bafungurwa gusa, bararekuranwa n’abandi 18

March 24, 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Izijyezweho
  • Ibitekerezo
  • Iziheruka
Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

October 23, 2020
DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

November 3, 2022
ADEPR:Abashumba ba za Paruwase 435,Abacungamutungo 435 n’abavugabutumwa 3600 basezerewe

ADEPR:Abashumba ba za Paruwase 435,Abacungamutungo 435 n’abavugabutumwa 3600 basezerewe

April 5, 2021
Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

March 21, 2022
DRC yatangaje ko yiyemeje kugaba igitero ku Rwanda _ Patrick Muyaya

DRC yatangaje ko yiyemeje kugaba igitero ku Rwanda _ Patrick Muyaya

24
DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

20
Breaking News: Umutwe wa M23 wateye utwatsi ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC  i Luanda

Breaking News: Umutwe wa M23 wateye utwatsi ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC i Luanda

15
Perezida Tshisekedi murugamba rwo gushakisha Jenerali Omega ngo abatabare

Perezida Tshisekedi murugamba rwo gushakisha Jenerali Omega ngo abatabare

15
Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

March 25, 2023
Ni ibiki u Bubiligi bwahaye u Rwanda byifashishwa mu gushinja Rusesabagina?

Bidasubirwaho Rusesabagina ntakiri imfungwa, menya uko yasohotse muri Gereza n’aho yahise ajya

March 25, 2023
Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

March 25, 2023
Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

March 25, 2023
KWAMAMAZA
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Call us: 0783 646 291

© 2023 Rwanda Tribune - Web development by Codity.

Ntabyabonetse
Reba Byose
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV

© 2023 Rwanda Tribune - Web development by Codity.