Mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye, haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 55 watwitse urugo rwe abitewe n’ubusinzi.
Uyu mugabo witwa Havugimana Silas yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Biti, Akagari ka Remera, Umurenge wa Nyamabuye, bikaba byabaye mumasaha ya saa kumi z’igitondo, bitewe n’impanuka yakomotse ku businzi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, yavuze ko uyu mugabo yitwikiye urugo abitewe n’ubusinzi bukabije, ibi bikaba byabaye mu masaha ya saa kumi za mu gitondo ariko bikaba byafatwa nk’impanuka nubwo yaturutse ku businzi bwa nyirayo.
- Kwamamaza -
Uyu muyobozi kandi yagiriye inama abantu kunywa murugero kandi amasha bakoresha banywa bakayakoresha mu bibyarira inyungu kuko iyo Silas aba atasinze ntaba yitwikiye inzu.
Muri raporo yakozwe umwaka ushize igihugu cy’u Rwanda cyaje mu myanya y’imbere mu bihugu byakoresheje inzoga kurusha ibindi aho igihugu cya Seychelles cyabaye icya mbere mu gukoresha inzoga nyinshi ukurikije inzoga zakoreshejwe mu bindi bihugu byo kuri uyu mugabane.
- Kwamamaza -
Cynthia NIYOGISUBIZO
Rwandatribune.com